English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

Imiryango irenga 10 yo mu Karere ka Nyabihu  mu  Murenge wa Shyira ivuga ko imaze igihe kinini yarasenyewe n’ibiza  by’imvura yaguye umwaka ushize  muri  Gicurasi  2023, hanyuma ikizezwa  ko izafashwa ikubakirwa  andi mazu yo guturamo,gusa ngo barategereje  amaso ahera mu  kirere. 

Abo baturage bavuga ko ubu bahangayikishijwe  n’ubuzima bwabo cyane ko ntaho bafite hokurambika umusaya dore ko bakiri mubusembere  kuva umwaka ushije kugeza maryingo aya

.Aba baturage kandi bavuga ko abakozi ba Minisiteri Ishizwe  Ibikorwa  by’Ubutabazi, MINEMA babasuye, hanyuma ikabasaba gushaka ibibanza birari  mumanegeka kugirango azabe ariho babubakira aho gutura, barangije  gushaka aho bazubakirwa ntibyabakundiye kubera ko  ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu  bwababwiye ko  ibyo bibanza bitari ahantu hakwiye  bityo imirimo y’ubwubatsi ikomeza kudindira.

 Meyor w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette abajijwe kuri iki  kibazo yavuze ko  aho bari kuzubakirwa hagenzuwe neza  hanyuma bigaragara ko  ari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, akaba ahumuriza avuga ko hari ubundi buryo bagiye kubafashamo  byihuse.

 

NSENGIMANA Donatien.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Kera kabaye Dj Brianne yemeye kubatizwa

Kera kabaye Francis Kaboneka yongeye kugaruka muri Politike y'u Rwanda

Kera kabaye Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza yemeye kohereza abimukira mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 12:04:27 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyabihuKera-kabaye-ikibazo-cyabasenyewe-nibiza-cyavugutiwe-umuti.php