Menya byinshi byaranze Davis D muri muzika uri gutegura igitaramo cye cya mbere.
Umuhanzi Icyishatse David wamamaye mu muziki nka Davis D yavuze ko agiye gukora igitaramo cy’imbatura mugabo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu rugendo rw’umuziki no kumurikira abafana be ibyo yagezeho mu myaka 10 itambutse.
Uyu muhanzi igitaramo cye yacyise ‘Shine Boy Fest’ ari nacyo cya mbere ateguye nk’umuhanzi ku giti cye. Kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Ugushyingo 2024.
Davis D watangiye umuziki mu 2010, yabanje kugorwa n’ubushobozi ariko mu 2012, aza kuwinjiramo nk’uwabigize umwuga, kugeza ubu akaba akomeje gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zigezweho zitandukanye.
Davis D yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mariya Kaliza', 'Ma people', 'Micro', 'Ifarasi', 'Pose', 'Itara', 'Truth or Dare', 'Bad Boy', 'Kimwe Zero’ n’izindi.
Icyishatse David mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , yatangaje ko igitaramo agiye gukora kizaba kirimo urwo rugendo rwose amazemo imyaka isaga 10 abarizwa mu banyamuziki.
Yagize ti “Kizaba kirimo urwo rugendo rwose, uretse ko njye ntabwo nigeze ngera aho numva nahagarika umuziki ariko haba harimo byinshi bibi n’ibyiza.”
Yakomeje avuga ko inzozi zo kuzagera ku rwego rwo gukora igitaramo cye nk’umuhanzi akigezeho akaba anabyishimira cyane ko atazabanategura n’ibindi uko iminsi igenda yicuma.
Muri iki gitaramo Davis D azafatanyamo n’umuhanzi mpuzamahanga ndetse n’ab’imbere mu gihugu ateganya gutangaza mu minsi mike iri imbere.
Umuhanzi Icyishatse David wamamaye mu muziki nka Davis D yavuze ko agiye gukora igitaramo cy’imbatura mugabo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu rugendo rw’umuziki no kumurikira abafana be ibyo yagezeho mu myaka 10 itambutse .
Uyu muhanzi igitaramo cye yacyise ‘Shine Boy Fest’ ari nacyo cya mbere ateguye nk’umuhanzi ku giti cye. Kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Ugushyingo 2024.
Davis D watangiye umuziki mu 2010, yabanje kugorwa n’ubushobozi ariko mu 2012, aza kuwinjiramo nk’uwabigize umwuga, kugeza ubu akaba akomeje gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zigezweho zitandukanye.
Davis D yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mariya Kaliza', 'Ma people', 'Micro', 'Ifarasi', 'Pose', 'Itara', 'Truth or Dare', 'Bad Boy', 'Kimwe Zero’ n’izindi.
Icyishatse David mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , yatangaje ko igitaramo agiye gukora kizaba kirimo urwo rugendo rwose amazemo imyaka isaga 10 abarizwa mu banyamuziki.
Yagize ti “Kizaba kirimo urwo rugendo rwose, uretse ko njye ntabwo nigeze ngera aho numva nahagarika umuziki ariko haba harimo byinshi bibi n’ibyiza.”
Yakomeje avuga ko inzozi zo kuzagera ku rwego rwo gukora igitaramo cye nk’umuhanzi akigezeho akaba anabyishimira cyane ko atazabanategura n’ibindi uko iminsi igenda yicuma.
Muri iki gitaramo Davis D azafatanyamo n’umuhanzi mpuzamahanga ndetse n’ab’imbere mu gihugu ateganya gutangaza mu minsi mike iri imbere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show