Murarye muri menge. RIB yihanangirije abashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukoza soni.
Dr. Murangira B Thierry avuga ko hari abatangiye kuganirizwa ngo bareke gucisha ibiganiro ku mbuga nkoranyamabaga no gushyiraho ibiterasoni kuko bazabihanirwa n’amategeko.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira umuntu wese ushyira amashusho y’urukozasoni n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ko azabihanirwa kuko hari itegeko ribihana.
Ababyeyi bo bavuga ko biteye agahinda n’isoni ku bakiri bato kuko kugaragaza bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ubundi cyaziraga mu muco nyarwanda. Umutesi Diane ni Umubyeyi w’abana batatu avuga ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga by’ibiterasoni bidakumiriwe bizangiza abakiri bato ndetse bikabagira ho n’ingaru.
Yagize ati“Utekereza ko umwana uzavuka agasanga nyina umubyara yarikoraga ibintu nka biriya byo kwiyambika ubusa, kubyina ahennye, ndetse anasobanura uko bitwara mu buriri bitazamukomeretsa, ugasanga akurijemo kwanga nyina cyangwa se ndetse n’umuvandimwe we nawe akagendana ipfunwe abitewe n’amakosa atakoze”.
Mu gihe ku rundi ruhande rw’ababyeyi bavuga ko usanga bitajyanye n’umuco nyarwanda aho usanga urubyiruko rumwe rwigana ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga bigatuma ruraruka.
Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.
Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).
Bimwe mubifatwa nk’ibiterasoni harimo gusinda mu uruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda, gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni n’ibindi.
Naho ku ruhande rw’urubyiruko ruvuga ko rutari ruzi ko hari itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame, gusa rukemera ko hashyizweho uburyo bwo kugenzura ibikorwa byose biteye isoni bitajyanye n’umuco bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga byaba byiza kurushaho kuko byarinda abakiri bato.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show