English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore Stade 10 za mbere zifite ubwiza butangaje kandi zubakanwe ubuhanga buhambaye  muri Afurika.

Stade AMAHORO iri muri stade 10 za mbere zihenze muri Afurika kandi zigezweho muri Afurika yose, ni nyuma y’aho stade Amahoro amahoro ije ku mwanya wa mbere  hano muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba .

 Afurika iri mu kiragano cyo gukora amavugurura mu masitade y'umupira w'amaguru, ndetse by'umwihariko ubu kugira ngo ikipe y'Igihugu cyangwa ikipe isanzwe ihagararire igihugu cyayo mu mikino, igomba kuba ifite igihugu kirimo  Stade yemewe na CAF. Ibi rero byatumye ibihugu bikanguka bitangira kuvugurura amasitade ndetse hamwe hakubakwa ayandi atandukanye n’ayo bari basanganwe.

Kuri uru rutonde  turasangaho stade 10 zihenze kurusha izindi kuri uyu mugabane  zikaba ziherereye  mu  bihugu 5 gusa. Uru rutonde twarukoze  dukurikije  ikiguzi byatwaye  igihe zubakwaga.

10. Stade Olmpique de Radès - $110 Million

Sitade Olympique de Radès ni sitade iherereye mu mujyi rwagati wa Radès muri Tunisia. Iyi  sitade Olympique de Radès yakira abantu barenga ibihumbi 60  bicaye neza ndetse bigatuma iba imwe mu masitade yakira abantu benshi muri Afurika.

Iyi sitade, ubusanzwe yubatswe kugira ngo yakire imikino ya Mediterranean Games yabaye mu 2001. Mu 2004 kandi iyi sitade yabereyeho imikino y'igikombe cy'Afurika, u Rwanda rukaba rwarayikiniyeho. Iyi sitade kandi isanzwe ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo imikino yo kwiruka ndetse n'ibitaramo.

9. Mbombela Stadium $ 140 Million

Mbombela Stadium ni imwe muri sitade 10 zakiriye imikino y'igikombe cy'Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'Epfo. Iyi sitade yakira abantu 43,500 iherereye mu gace ka Mpumalanga, ikaba yakirirwaho n'ikipe ya Pumas.

8. Peter Mokaba Stadium $150 Million

Peter Mokaba Stadium iherereye mu mujyi wa Polokwane muri Afurika y'Epfo, iyi sitade isanzwe ikinirwaho na Rugby, yakira abantu bagera ku bihumbi 45. Iyi sitade iri mu masitade 5 mashya yubatswe, ubwo biteguraga imikino y'igikombe cy'Isi, ndetse muri iyi mikino ikaba yarakiriye imikino 4 y'amatsinda.

7. Sitade Amahoro $165 Million

Sitade Amahoro ni sitade nkuru y'igihugu cy'u Rwanda. Iyi sitade yakira ibihumbi 45 bose bicaye neza, sitade Amahoro  niyo ya mbere mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Kimwe mubituma sitade  sitade ishyirwa ku rwego rukomeye harimo nokugira ibikoresho b’ikoranabuhanga bikomeye. Muri sitade Amahoro  hashyizwemo ikoranabuhanga rihanitse, hazengurukijwemo kamera zigezweho zicunga umutekano, hashyizwemo  amataraazajya yaka nk’uko bimeze  kuri Kigali Convestion Center ariko hakazajya haka ay’ikipe yatsinze.

Byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 150, kugira ngo iyi sitade yuzure, ikaba izanakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Imirimo yo kuvugurura  sitade amahoro yatangiye mu mwaka 2022 Kanama irangira 2024.

 6. Estadio 11 de Novembro –$227 Million

Iyi sitade yiswe uku, mu buryo bwo kuzirikana umunsi mukuru w'ubwigenge bwa Angola. Iyi sitade iherereye mu mujyi wa Luanda ikaba yakira ibihumbi 55 by'abantu bicaye neza. Estádio 11 de Novembro yakiriye imikino 9 harimo n'umukino wa nyuma mu mikino y'igikombe cy'Afurika Angola yakiriye mu 2010.

5. Nelson Mandela Bay Stadium - $270 Million

Nelson Mandela Bay Stadium yiswe uku nyuma yaho Perezida wa mbere wa Afurika y'Epfo Nelson Mandela yitabye Imana. Iyi sitade yakiraga ibihumbi 42, 486 mu mikino y'igikombe cy'Isi ariko mu mikino isanzwe yakira ibihumbi 46 no mu mikino ya Rugby, ikaba yarubatswe mu 2007, yuzura mu 2009. Mandela, mu mikino y'igikombe cy'Isi yakiriye imikino itandukanye ndetse irimo umukino wo guhatanira umwanya wa 3. Isanzwe yakiriraho ikipe ya Chipa United.

4. Moshood Abiola National Stadium - $360 Million

Iyi sitade izwi ku izina rya National Stadium Abuja, ikaba iherereye mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Abuja. Iyi sitade yakira imikino y'ikipe y'igihugu ya Nigeria. Iyi sitade yakira ibihumbi 60 by'abantu, ndetse ikaba ariyo sitade yonyine iba muri 5 za mbere zihenze muri Afurika, ariko itari muri Afurika y'Epfo.

3. FNB Stadium $440 Million

Niyo sitade yakiriye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2010. Ikaba izwi ku izina rya Soccer City cya ngwa Calabash. Iyi sitade iherereye mu mujyi wa Johannesburg ndetse ikaba ari sitade ya Kaizer Chief ndetse n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 94, 736, ndetse ikaba ari imwe muri sitade nini ku Isi. Iyi sitade, niho Nelson Mandela yavugiye ijambo rya mbere, ubwo yari avuye muri gereza mu 1990, ndetse inakira ikiriyo cye mu mpera za 2013.

 2. Moses Madhiba Stadium - $450 Million

Moses Madhinda, niyo yakiriye umukino ufungura imikino y'igikombe cy'Isi cya 2010. Iyi sitade yakira ibihumbi 54, iherereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y'Epfo, gusa mu gihe cy'igikombe cy'Isi yakiraga abantu bagera ku bihumbi 62,760. Kuri ubu iyi sitade yakirirwaho n'ikipe ya Amazulu FC ndetse n'ikipe y'igihugu ya Rugby.

 1. Cape Town Stadium $ 600 Million

Cape Town Stadium, niyo sitade ihenze muri Afurika ikaba ihagaze miliyoni maganatandatu z'amadorari. Iyi sitade yakira 58,310 by'abafana, iyi sitade yubatswe na kampani yo muri iki gihugu yitwa Muray and Roberts. Mu 2010 iyi sitade yari yarahawe ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 64. Ikaba igenzurwa n'umujyi wa Cape Town.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat

Murarye muri menge. RIB yihanangirije abashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukoza soni

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 15:19:12 CAT
Yasuwe: 41


Comments

By MANZI on 2024-09-24 12:24:31
 Ndabashimira cyane@ijambo net ku makuru mudahwema kudutangariza Kandi mukomereze aho

By MANZI on 2024-09-24 12:24:24
 Ndabashimira cyane@ijambo net ku makuru mudahwema kudutangariza Kandi mukomereze aho



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-Stade-10-za-mbere-zifite-ubwiza-butangaje-kandi-zubakanwe-ubuhanga-buhambaye--muri-Afurika.php