English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan  Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Nyuma y’ibitero IDF yaraye igabye ku cyicaro gikuru cya Hezbollah giherereye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban. Bikaba biri kuvuga ko ingabo z’igisirikare cya Israel (IDF)cyaba cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah.

Uyu mutwe wa Hezbollah umaze iminsi uraswaho  n’igisirikare cya Israel mu bice bitandukanye  kugeza ubu ukaba uri mumazi abira.Israel nyuma yo kurasa ku butaka bwayo za missile zibarirwa mu magana ndetse n’ibisasu  biremereye akaba ariho havuye inkomoko  y’amakuru avuga ko Israel yaba yishe Hassan  Nasrallah.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, RAdm. Daniel Hagari, yaraye atangaje ko Hezbollah, yatangaje ko ibitero byo ku mugoroba wo ku wa Gatanu byagabwe mu rwego rwo kurinda abaturage bayo.

Ati”Hezbollah ifite za roketi 150,000 igamije kwicisha abaturage ba Israel, impamvu IDF yahisemo kuyishoraho imbaraga zayo zose, kandi tuzahangana  nabo kugeza tubashyize hasi.’’

Ubu IDF ntabwo iremeza koko niba yivuganye Hassan Nasrallah, ahubwo yemeza ko yishe abandi bayobozi bari mu bakomeye ba Hezbollah yemeje ko yishe harimo Muhammad Ali Ismail wari ukuriye umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah bakoresha za missile mu majyepfo ya Lebanon ndetse na Hussein Ahmad Ismail wari umwungirije.

Aba bombi bishwe nyuma ya Ibrahim Muhammad Qabisi wari ukuriye Ingabo za Hezbollah zirashisha missile na roketi ndetse n’abandi basirikare bakuru Bo muri uriya mutwe.

IDF kandi ivuga ko ibitero byayo byashenye inganda zikorerwamo intwaro i Beirut ndetse n’inyubako zabikwagamo intwaro zigezweho n’ibindi bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Abadashyigikiye ubutegetse bwa Samia Suluhu Hassan batawe muri yombi.

Hezbollah yaraye irasa kubutaka bwa Israel ijoro ryose.

Hezbollah yambariye urugamba Israel irarye iri menge.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 09:51:33 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwari-umuyobozi-mukuru-wa-Hezbollah-Hassan--Nasrallah-biravugwa-ko-yivuganwe-na-Israel.php