English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje  Abakoresha Mituweli ko bazabona  imiti yose bakeneye bayifashishije 

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party kuri uyu wa 27 kamena mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro  ryijeje ubuvuzi buzira umwihariko ku miti imwe nimwe idakorana n’ubwisungane mu kwivuza                                                                                               

Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green party Dr.Frank Habineza imbere y’abatuye akarere ka Nyanza yashimangiye impunduka bateganyiriza abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza mu gihe baramuka bagiriye icyizere ishyaka Green party maze agataha mu Rugwiro ahamya ko umuntu wese azajya abona imiti yose yifashishije ubwisungane mu kwivuza aho gukomeza kuyigurira muri za farumasi kubwo kutayemererwa hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza. 

Murwanashyaka Simon umwe mu bazindukiye kumva imigabo n’imigambi y’abakandida b’ishyaka Green party avuga ko yagize ikibazo arwaza umwana we w’umuhungu aho ibihaha bye bitabashaga gukora neza gusa avuga ko ashimira ubuvuzi bw’urwanda kuko bwamufashije umwana we akitabwaho akoroherwa ariko agaruka ku buryo imiti imwe n’imwe yagiye igorana kuyibona. 

Ati” ntawabura gushimira uburyo ubuvuzi bwacu bukomeje gutera imbere kuko mu gihe cyacu umuntu yivurishaga ibyatsi  kwa muganga byari iby’abakomeye kandi nabwo burya rero ntabwo byahura nubu. Umwana wanjye baramfashije aravurwa ariko byansize iheruheru kuberako kugeza ubu ntabwo bihagije guhabwa imiti ukeneye yose ngo ni uko wishyuye ubwisungane mu kwivuza nagiye ngura imiti muri farumasi imwe nkajya kuyishaka I Kigali.” 

Umukandida perezida Dr.Frank Habineza avuga ko ishyaka Green party rizi iki kibazo kandi ko biteguye kugikemura mu maguru mashya mu gihe abatuye aka karere bagirira icyizere iri shyaka bagashyira u Rwanda mu biganza by’ishyaka riharanira Demokarasi  no kurengera ibidukikije Green party 

Ati” Mu migambi dufitiye abanyarwanda ubuzima nabwo buzitabwaho nyuma yo kuzana gahunda yo gufata ifunguro inshuro eshatu ku munsi kandi ryuzuye no mugihe umuntu yarwaye kandi akaba akoresha ubwisungane mu kwivuza ntabwo akwiriye kubura imiti imwe nimwe akeneye ngo nuko akoresha ubwishingizi mu kwivuza ibi rero nibyo bigomba guhinduka umuntu akabona imiti akeneye yewe no muri za farumasi akayibona akoresheje ubwisungane mu kwivuza” 

Hirya no hino mu gihugu hari bamwe mu basanzwe bivuriza kuri mituweli bavuga ko akenshi abayivurizaho hari imiti badahabwa bagasabwa kujya kuyigurira mu mafarumasi  ngo hari n’ubwo basanga irenze ubushobozi bwabo ntibayigure indwara ikazikiza cyangwa se bikaba byanabaviramo izindi ngaruka.

 

Dr.Frank Habineza asezeranya impinduka mu kwivuza 

Dr.Frank Habineza yakiriwe n'abatari bake mu karere ka Nyanza

Ku ngingo yo kubona imiti yose kuri Mituweli abaturage bayumva neza

Kugeza ubu hari imiti idahabwa abakoresha Mituweli boherezwa kuyigura hanze

Dr.Frank Habineza imbere y'imbaga asobanura icyo DGPR iteganyiriza abanyarwanda

 

 



Izindi nkuru wasoma

Huye: Ishyaka DGPR ryasobanuye iherezo ry’umutwaro w’imisoro ku bacuruzi

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije

Nyanza:RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ucyekwaho kwiba ibiryo by'abayeshuri



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-27 12:49:35 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyanza-ishyaka-DGPR-ryijeje--Abakoresha-Mituweli-ko-bazabona--imiti-yose-bakeneye-bayifashishije.php