Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023
Abagabo bane bakekwaho kwica umwana witwa Loîc wo mu Karere ka Nyanza batakambiye Perezida w'urukiko bamusaba ko yabadohorera nyuma yuko babwiwe ko bazaburana muri 2027.
Abakekwaho kwica Ntwari Loîc ni Nikuze Francois, Rwasa Ignace,Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rukara bose bashinjwa kwica umwana w'i Nyanza witwa Kalinda Loîc Ntwari w'imyaka 12.
Aba bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ubwo bari bategereje kuburana mu muzi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027 icyo gihe umuryango wa Nyakwigendera wavuze ko ubutabera buri gukora akazi kabwo ariko imiryango ifite ababo bafunzwe yavuze ko ababo batari guhabwa ubutabera uko bwikiye.
Amakuru avuga ko aba bandikiye Perezida w'urukuko bamusaba ko bahabwa itariki ya hafi yo kuburana.
Mu mpanvu abaregwa batanga yatuma bahabwa itariki ya hafi yo kuburana ngo nuko bamwe bafite abana barera abandi bakaba badite amadeni ya banki bagomba kwishura ndetse hakaba n'abarwaye indwara z'ubuhumekero bakaba bagomba kwitabwago byihariye.
Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.
Mu miburanishirize y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,abaregwa bavugaga ko ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe, bakavuga ko kuba nyakwigendera yarapfuye umurambo we ukajyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro i Nyanza, ukajyanwa gusuzumwa i Kigali nyuma ukazanwa i Nyanza ugashyingurwa, uriya agatanga ubuhamya kuri RIB hashize igihe kirenga ukwezi nyakwigendera ashyinguwe, na byo ubwabyo ngo bigaragaza ko ubashinja arwaye mu mutwe bityo ubuhamya bwe butahabwa agaciro nk’uko byavugiwe mu rukiko.
Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.
Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko ntacyigaragara yaba yuririyeho yimanika mu mugozi, abandi bagakeka ko yishwe.
Nyakwigendera iwabo bari batuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri I mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza nyuma y’iyi nkuru mbi iwabo bahise bimuka ntibagituye i Nyanza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show