English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye: Ishyaka DGPR ryasobanuye iherezo ry’umutwaro w’imisoro ku bacuruzi 

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green party) kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena ryakomereje mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura ibikorwa byo kwiyamamaza ku myanya inyuranye umukandida Perezida Dr.Frank Habineza ashimangira ko ikibazo cy’imisoro mu Rwanda cyavugutiwe umuti abasaba gutora abakandida b’ishyaka DGPR 

Imbere y’inyubako ikoreramo ubucuruzi yitwa Rango Modern Market mu mujyi wa Huye niho ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryakiriwe n’imbaga y’abaturage b’akarere ka Huye baturutse mu bice bitandukanye biganjemo abakorera imirimo y’ubucuruzi muri iyo nyubako ndetse n’amaduka  banyurwa cyane n’umuhigo wo kuzagabanyirizwa imisoro doreko bavuga ko kugeza ubu ariyo mpamvu benshi batinya gushora mu bucuruzi abandi bagafunga imiryango. 

Byukusenge Jean Baptitse umwe mu bakora umurimo w’ubucuruzi muri iri soko  agaruka ku ngorane bahura nazo  mu bucuruzi bwabo avuga ko bashimira kuba barahawe isoko bakoreramo gusa ariko ahamya ko imisoro iri hejuru ari imwe mu ngorane bagihura nazo. 

Yagize ati” Ntabwo nzi impamvu imiryango imwe n’imwe y’irisoko itarimo abayikoreramo gusa ariko njye mbona ari ukubera ko umuryango wo gukoreramo  uhenze cyane kandi wareba gushora amafaranga menshi wishyura inzu n’ibyo ucuruzamo nabyo ukabisorera mbese usanga ari amafaranga menshi cyane pe” 

 Mu mugihe igikorwa cyo kwiyamamaza cyari kirimbanyije hari abagiye bagaragara bafite bimwe mu bicuruzwa bavuga ko basanzwe bacururiza mu muhanda n’ubwo ubuyobozi budasiba kubashishikariza kwirinda gukorera mu muhanda bakagana inyubako z’ubucuruzi gusa ariko bo bakavuga ko  kwigondera aho bakorera bijyana n’ibisabwa umucuruzi harimo imisoro bitoroshye 

Kuri iyi ngongo Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr.Frank Habineza yavuze ko nta munyarwanda uzongera kugorwa n’imisoro kuko cyamaze kuvugutirwa umuti 

Ati” Murabizi muri iki gihe umusoro ni ikibazo ku baturage kibangamiye iterambere ry’umuturage kuko abenshi batinya umusoro kuko uremereye. Iki kibazo cy’umusoro tuzagishyiraho iherezo binyuze mu kuwugabanya cyane duhereye ku musoro nyongeragaciro TVA abacuruzi batere imbere abandi basubitse ibikorwa byabo babisubukure ahubwo  Leta ikungukira mu bwinshi bw’ibicuruzwa kuruta kugora  bake bakora.”

Ikibazo cy’umusoro uri hejuru ni ikibazo abakora imirimo inyuranye mu gihugu bahura nacyo kuko abenshi bahuriza kugutinya ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ariho Dr.Frank Habineza ahera asaba abaturage ku girira icyizere ishyaka DGPR kugirango imigabo n’imigambi bafite bazabishyire mu bikorwa nyuma y’amatora ateganijwe ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa mu gihugu.

Dr.Frank Habineza yavuze ko ikibazo cy'imisoro cyavugutiwe umuti asaba gutora DGPR

Abacuruzi bakorera mu nyubako ya Rango modern market n'abandi baje ari benshi banyurwa n'ingingo y'imisoro

Hari abavuga ko kwigondera aho gukorera n'imisoro atari ibya buriwese bakagana iyumuhanda 

Dr.Frank Habineza yasuhuje abacuruzi abizeza gukizwa ikibazo cy'imisoro

Isezerano ryo kugabanya imisoro ryasigaye mu matelefoni yabo

Byukusenge Jean Baptitse umucuruzi ahamya ko imisoro ikwiye kwitabwaho ikagabanywa



Izindi nkuru wasoma

Rusizi ihana imbibi n’uburundi ndetse na Congo yijejwe n’ishyaka DGPR kutazongera gufungirwa im

Huye: Ishyaka DGPR ryasobanuye iherezo ry’umutwaro w’imisoro ku bacuruzi

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije

Huye:Paul Kagame yakiriwe n'abasaga ibihumbi 300 aba-Rayon bacinya akadiho bamwakira



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-30 14:49:09 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Huye-Ishyaka-DGPR-ryasobanuye-iherezo-ryumutwaro-wimisoro-ku-bacuruzi-.php