Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.
Mugabekazi Eugènie arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutera umugabo we icyuma ku kuboko akamukomeretsa bapfa telefone, nyuma y’uko umugabo yaketse ko ahamagawe n’abasambane be.
Uyu mugore w’imyaka 34 asazwe abana n’umugabo we mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Mugabekazi Eugènie yajombye icyuma uyu mugabo ndatse akanamukomeretsa ukuboko bapfuye telefoni y’umugore ubwo bumviragaho indirimbo, umugore agiye kuyitabiraho, umugabo we akeka ko ari umusambane we, agarutse barashyamirana, umugore afata icyuma akimutera ku kuboko aragukomeretsa niko guhita atoroka.
Uyu mugabo avuga ko ubusambanyi n’u businzi umugore we abukorera mu tubari dutandukanye turi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yarahise ajyanwa kwa muganga, umugore acika agana iwabo ku Rwesero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yavuze ko kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2025, uwo mugore agishakishwa nyuma yo gukora ayo mahano yatewe nuko kutizerana n’umugabo we.
Ati “Arashakishwa kuko yakomerekeje umugabo cyane. Amakimbirane yabo amaze igihe kirekire. Usanga ahanini ashingiye ku businzi bukabije bw’umugore n’urwikekwe rwo guca inyuma umugabo rukaba rutabura kuko nk’icyo gicuku cyose aba agenda ataha, atagenda wenyine, agendana n’abagabo baba biriwe basangira, bigateza ibibazo. Telefoni rero yabaye nk’imbarutso yo kumutera icyo cyuma akanamukomeretsa atyo.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show