English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru iteye agahinda y’umukobwa ushinja nyina kumutwara umugabo we none ubu barimo kubana mu nzu byeruye.

Ni umukobwa witwa Uwimaniduhaye Rebecca utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba wafashe nyina umubyara ari kumwe n’umugabo we.

Bijya gutangira ngo byaturutse ubwo uyu mukobwa witwa Uwimaniduhaye yari arwaye, noneho nyina w imyaka 42 aza kumurwariza iwe mu rugo. Niho umugabo we yatangiye kugirana umubano na nyina kuko baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwira ko ari bwo azitabwaho neza.

Ngo nyina w’uwo mukobwa yatangiye kujya ajya kwirebera wa mukwe we, bagatindana ubundi akavuga ko yari mu masengesho.

Gusa ngo byigeze guhwihwiswa n’abaturanyi b’uyu muryango babwira umukobwa ko nyina umubyara amuca inyuma ku mugabo we, umukobwa nta byiteho kuko nta gihamya yabaga afite ahubwo akavuga ko ari ibihuha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko nta makuru yari afite kuri ircyo kibazo gusa ko kigiye gukurikiranwa.

Ati “Ndavugana n’umuyobozi w’umudugudu asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe.’’

Abaturanyi b’izo ngo nabo batunguwe no kumva uyu mubyeyi yaratwaye umugabo w’umwana we bakavuga ko yakoze amahano akomeye ndetse ko mu muco Nyarwanda kizira ko umukwe na Nyirabukwe bagirana umubano nk’abashakanye.

Amakuru avuga ko Uwimaniduhaye n’umugabo we bari bafitanye umwana umwe ariko bivugwa ko uwo mugabo yari afite abandi bana ku ruhande yabyaranye n’abandi bagore.

Aba bombi bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’uwo mugabo babanaga.

Uwo mugore watwaye umugabo w’umukobwa we, yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo babanaga, bivuze ko abiregewe bikamuhama byaba bigize icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.

Gihanwa n’Ingingo ya 245 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.



Izindi nkuru wasoma

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 11:07:58 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amahano-Inkuru-irambuye-ku-umugore-wafashe-nyina-arimo-gutanga-ibyishimo-ku-mugabo-we.php