English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye yirashe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Ku giti cyanjye nababajwe no kuba Lt. Ariho yiyahuye nk’umwofisiye wari ukiri muto.”

General Muhoozi yakomeje agira ati “Yapfuye kubera ruswa njye na Mzee [Perezida Museveni] twakunze kuvugaho igihe kinini. Amaraso ye azahorerwa kandi abajura bazabyishyura.”

Lt Ariho Amon yiyambuye ubuzima yirashe, ahagana saa munani z’umugoroba mu gace ka Nakirebe mu Karere ka Mpigi, ubwo yahagarikaga imodoka ye ku kibuga cy’umupira, ubundi agatatanya abariho bakina, agahita yirasa akoresheje imbunda ye yo mu bwoko bwa SMG.

Ubwo uyu musirikare yari amaze kwiyahura yirashe, ibyari mu modoka ye birimo telefone ndetse n’ibyangombwa, byahise bijyanwa n’inzego zirimo Polisi n’igisirikare kugira ngo hatangire iperereza, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, ndetse imbunda yakoresheje yiyahura n’imodoka ye, bijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi.

 



Izindi nkuru wasoma

Mugore! Kunyara nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi, Menya impamvu

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-03 08:58:02 CAT
Yasuwe: 164


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/General-Muhoozi-yagaragaje-amarangamutima-ye-nyuma-yurupfu-rwumusirikare-wiyahuye.php