English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano, Cyato na Rangiro bambuka umugezi wa Kamiranzovu bagana mu isoko rya Rwesero no ku biro by’Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ikiraro bambuka kigizwe n’ibiti bibiri na byo bidashinga.

Abaturiye aka Karere bakomeza bavuga ko hari abamaze kuhaburira ubuzima, barimo umusore witeguraga kurushinga, nyamara bakaba bamaze imyaka ibiri batswe amafaranga yo kugikora ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Imyaka ibiri irashize bambukira kuri iki kiraro kigizwe n’ibiti bibiri birimo kimwe cyangiritse ku buryo hakoreshwa igiti kimwe n’akandi gato bafataho ku ruhande.

Mukareta Bernadette wabuze uwe kubera iki kiraro ati “Uyu mugezi wa Kamiranzovu wantwaye umusore. Yari yarasabye. Twari kumwe tuhageze afata kuri kariya gati karakuduka yituramo turamushaka turamubura aza kuboneka ku Kivu.”

Uwingabiye Damarce na we agira ati “Hateye impungenge cyane kuko abantu bajya bagwamo. Bagwamo tukabashyingura kubera ko ari igiti kimwe gusa tugendaho.”

Bavuga ko ikibabaje ari uko bamaze imyaka ibiri basabwe amafaranga n’ubuyobozi aho buri rugo rwatanze igihumbi, kugira ngo hashyirwe ho ibindi biti ariko kugeza ubu aya mafaranga akaba akibitswe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas uvuga ko nta makuru afite yuko hari abantu baburira ubuzima kuri iki kiraro, avuga ko hateganywa gushyirwa icyo mu kirere.

Ati “Cyari cyatanzweho ibitekerezo n’abaturage muri bya byifuzo bishingirwaho igenamigambi ndetse abantu bo muri one stop center baje kureba uburyo hazashyirwa icyo mu kirere.”

 



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Azamara ubuzima bwe bwose muri gereza nyuma yo kwicisha isuka umugore we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-06 10:24:00 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Ubuzima-bwabanyura-ku-kiraro-cya-Kamiranzovu-buri-mu-kaga.php