Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.
Umukinnyi w’ Umunyarwanda, Byiringiro Lague nyuma yo gusezera ikipe yakiniraga ya Sandvikens IF agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nk’uko umunyamakuru uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yizewe Taifa Bruno yabitangaje.
Uyu mukinnyi yakiniraga ikipe yo Suède ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Kabiri, aya makuru yo gutandukana n’ uyu mukinnyi yatangajwe n’ iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025.
Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Bruno Taifa ni uko uyu mukinnyi nyuma yo gutandukana n’iyi kipe agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports bw’amaze kumvikana n’uyu mukinnyi, ko agomba kuza kwifatanya n’abandi mu gushaka igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show