English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

Umugaba w’Ingabo za AFC-M23, General Sultani Makenga, yatangaje ko umutwe wabo udafite umugambi wo gukomeza ibitero bya gisirikare ngo ugerere i Kinshasa, keretse bibaye ngombwa bitewe n’ibitero by’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Alain Destexhe, umunyapolitiki w’Umubiligi akaba n’inzobere mu buvuzi, Makenga yasobanuye impamvu n’intego AFC-M23 iharanira. Iyi ni imwe mu nkingi z’ingenzi z’icyo kiganiro cyabereye i Goma ku wa 12 Werurwe 2025.

Ku ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu

Makenga yagize ati: "Ibyo gufata Goma na Bukavu ntabwo ari byo twari twarashyize imbere, ariko FARDC n’indi mitwe baraturasaga bakibasira n’abaturage bari mu maboko yacu. Ibyo ntitwabashije kubyihanganira. Twasanze FARDC n’Ingabo z’u Burundi bari kwitegura kongera gutera baturutse i Bukavu, bagahabwa ibikoresho banyuze ku kibuga cy’indege cya Kavumu. Kubera iyo mpamvu, twari dufite inshingano yo gufata Bukavu kugira ngo ducogoze iyo nkunga bahabwaga.”

Nubwo FARDC ikomeje kugaba ibitero hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) zivuye i Kisangani, Makenga avuga ko AFC-M23 ifite impamvu yo kurwana, kandi biteguye ibiganiro.

Yagize ati "Dufite impamvu dukomeyeho, kandi abasirikare bacu bafite ubushake bukomeye. Nta yandi mahitamo dufite: ni intsinzi cyangwa gusibangana. Abo duhanganye na bo bo ntibari muri iyo gahunda. Ikindi kandi, ingabo zacu ntizibona imishahara. Barwana babitewe no gukunda igihugu n’ubwitange.”

Ku biganiro biteganyijwe muri Angola

Biteganyijwe ko M23 na Leta ya Congo bazahurira muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025 mu biganiro by’amahoro biri muri gahunda ya Luanda Process. Makenga avuga ko biteguye ibiganiro.

Yagize ati "Nibyo rwose, dushishikajwe no kuganira, ariko kugeza ubu twamenye gusa uko Angola ibibona, ntiturumva icyo Kinshasa ivuga kuri ibyo biganiro."

Kuri  bamercenaires b’Abanyaromania barwana ku ruhande rwa FARDC

Makenga yanenze bikomeye ingabo z’abacanshuro baturutse i Burayi baje kurwana muri Congo.

Yagize ati "Ni akarengane kubona abantu baturutse i Burayi bakaza mu gihugu cyacu kwica abaharanira uburenganzira bwabo. Isi yose yagombye kubifataho umwanzuro uhamye, ariko bisa n’aho ntawe bikora ku mutima."

Ku kibazo cya FDLR 

Makenga yavuze ko abarwanyi ba FDLR—umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994—bakomeje kwihishahisha mu baturage kandi bakaba ari kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu karere.

Ku byo M23 ishinjwa byo gushimuta inkomere ku bitaro bya Heal Africa

Makenga yahakanye ibyo baregwa byo gushimuta inkomere, avuga ko ibyo bakoze byari ibikwiye.

Yagize ati "Hari bamwe mu bahoze muri FARDC biyoberanyaga nk’abarwayi cyangwa abaganga. Twasanzemo imbunda 14. Ni abakozi b’ibitaro ubwabo batuburiye kuri icyo kibazo. Twafashe abo twasanze nta mpamvu ifatika bari bafite yo kuhaba. Hari inkomere za FARDC mu bitaro byose by’i Goma, kandi ntitugaba ibitero aho bari. Mushobora kubyirebera."

Ku bitekerezo bye kuri Perezida Félix Tshisekedi

Makenga yagize ati: "Tshisekedi nta rukundo afitiye igihugu cye. Ni umugizi wa nabi, kandi ni ko yari ameze kuva kera."

Umwanditsi: Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

FDLR iremeza ko Brig. Gen. Gakwerere washyikirijwe u Rwanda yari mu bayobozi bakuru bayo.

Intambara mu Burasirazuba bwa RDC yongeye igitutu kuri Leta ya Kinshasa n’iyu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 15:43:48 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-migambi-dufite-yo-kugera-i-Kinshasa--Umugaba-wIngabo-za-M23-Gen-Sultani-Makenga.php