English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FDLR iremeza ko Brig. Gen. Gakwerere washyikirijwe u Rwanda yari mu bayobozi bakuru bayo.

Umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), uremeza ko Brigadier Général Gakwerere, uzwi ku mazina atandukanye, yari umwe mu bakuru b’uyu mutwe wafatiwe i Goma agahabwa u Rwanda.

Brig Gen Gakwerere wa FDLR arimo gusakwa n'umupolisi w'u Rwanda nyuma y'uko M23 imushyikirije u Rwanda ku wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025.

Mu mpera z'icyumweru gishize, umutwe wa M23, ugenzura Goma, wahaye abategetsi b’u Rwanda Brigadier Général Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR, avuga ko bafatanywe na we. Gusa imyirondoro ya bamwe muri aba barwanyi, ndetse na Gakwerere ubwe, yateje urujijo.

Umutwe wa FDLR wemeza ko Gakwerere yari mu buyobozi bukuru

‘Curé Ngoma’, umuvugizi wa FDLR, yabwiye BBC ko Brigadier Général Gakwerere, werekanywe ku wa Gatandatu ashyikirizwa u Rwanda, "yari mu buyobozi bukuru" bw’uyu mutwe. Yavuze kandi uburyo yafashwe.

Leta y’u Rwanda n’inzobere za ONU bashinja igisirikare cya DRC gufatanya n’umutwe wa FDLR, ivuga ko ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ibyo leta ya Kinshasa ihakana. Na yo kandi, hamwe na ONU, bashinja u Rwanda gufatanya n’umutwe wa M23.

Avugana na BBC, umuvigizi wa FDLR yavuze ko intambara iri mu burasirazuba bwa DRC "nta ruhare tuyifitemo na mba", yongeraho ati: "Gusa nyine usibye ko na twe hari aho bitugiraho ingaruka, kuko natwe turi muri iyo zone. Naho ubundi turimo turabirebera aho turi mu birindiro byacu, ariko ntibibuza ko rimwe na rimwe M23 n’ingabo z’u Rwanda bagera hafi y'ibirindiro byacu, ubwo bikaba byaba ngombwa ko natwe turasana."

Leta y' u Rwanda ivuga ko mu gukorana n’ingabo za leta ya Congo, FDLR ibangamiye cyane umutekano wa yo, ikaba yaranafashe "ingamba zo kurinda imbibi" z’igihugu cyabo. Ibihugu by’amahanga bivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri DRC mu buryo butemewe n’amategeko, buvogera ubusugire bw’iki gihugu. Ibi, 'Curé Ngoma' ahakana, avuga ko bafatanya n’ingabo za FARDC gusa mu rwego rwo kwirengera igihe ingabo za Congo zaba zibasanze mu birindiro byabo.

Gakwerere yafashwe gute?

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025, ubwo umujyi wa Goma wafatwaga na M23, BBC yabonye amakuru avuga ko Brigadier Général Gakwerere yafashwe, amakuru yavugaga ko yafatiwe aho yari yaraje kwivuriza muri uwo mujyi gusa byari ugukeka.

Ku ifatwa rya Gakwerere, ‘Curé Ngoma’ yabwiye BBC ati: "Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma…birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi."

Uyu muvugizi wa FDLR avuga ko bakimara kumufata bamujyanye mu Rwanda, ibi ntiyerekanye ikibihamya. 

Yongeraho ati: "Ejo bundi rero baramugaruye kugira ngo bamwerekane. Wabonye ko yari yambaye imyenda mishyashya ya FARDC."

Gakwerere yazanye n’abandi barwanyi bagera kuri 13

‘Curé Ngoma’ asubiramo ibyatangajwe n’igisirikare cya FARDC ko uyu Caporal Ishimwe Patrick mbere yagaragajwe mu binyamakuru mu Rwanda avuga ko yatorotse FDLR agataha mu Rwanda.

Muri Mutarama 2025, Ishimwe Patrick yagaragaye mu mashusho avuga ko ari umurwanyi watorotse FDLR agataha mu Rwanda.

Uretse kuba izina Ishimwe Patrick riri ku rutonde rwatanzwe n’igisirikare cy’u Rwanda mu bo cyashyikirijwe mu mpera z’icyumweru, BBC ntiyabashije kugenzura mu buryo bwigenga niba uyu wavuzwe mu bazanye na Gakwerere ari na we wagaragaye mu kwezi kwa Mutarama ari mu Rwanda.

Brig. Gen. Gakwerere ni muntu ki?

Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside mu Rwanda zivuga ko yitwa Ezéchiel Gakwerere, ko mu gihe cya jenoside mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ari Brigadier Général Jean Baptiste Gakwerere. Muri FDLR yari azwi kandi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko. Gusa ubu umutwe wa FDLR uremeza ko uwahawe u Rwanda ari uyu Gakwerere uvugwa.

‘Curé Ngoma’ yabwiye BBC ko mbere y’uko Gakwerere arwara "yari mu buyobozi bukuru" bwa FDLR.

Gakwerere yahoze mu ngabo za leta y’u Rwanda zahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu 1994, nyuma yagiye avugwa mu barwanyi b’umutwe wa FDLR muri DRC. Mu 2019, igihe cy’iyicwa rya Gen Mudacumura wari ukuriye FDLR, uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.

Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa gakwerere.

Inyandiko zo mu 2010 z’icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana wari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare) yo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.

Mu rubanza rwa Nizeyimana – mu 2014 wakatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’uruhare mu kwica Gicanda – mu kwiregura yavuze ko kuva tariki 18 Mata 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.

Gakwerere ntabwo yigeze yiregura kuri ibi birego, birakekwa ko ubwo yahawe u Rwanda ashobora kuzagezwa imbere y’ubucamanza akabiburana.

Leta y’u Rwanda ivuga ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda yari igambiriye Abatutsi kandi abawugize bakomeje ubwicanyi ku Batutsi b’Abanyecongo basanze muri icyo gihugu nyuma ya 1994.

Kuri ibi, ‘Curé Ngoma’ yabwiye BBC ati: "Iyo ni impamvu [abategetsi b’u Rwanda] bahora batanga yo gusobanura impamvu ingabo zabo ziri muri Congo… Icyaha ni gatozi, igihe cyose umuntu ataracibwa urubanza kuvuga ngo ni umujenosideri uba wibeshye."

Inkuru dukesha BBC.



Izindi nkuru wasoma

Amabwiriza mashya ya RGB: Ese amadini n’amatorero yo mu Rwanda azabasha kuyubahiriza?

Dore abakinnyi 7 bakina muri Rwanda Premier League bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo

Perezida Kagame na Banki y’Isi mu bufatanye bushya: Imishinga igiye guteza imbere u Rwanda

Muhire Kevin: Umukinnyi w'ikirenga muri Shampiyona y’u Rwanda - Icyo Darko Novic avuga

Rwandan Female Soldiers in MINUSCA Celebrate International Women's Day with Women in Bria



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-03 11:07:35 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FDLR-iremeza-ko-Brig-Gen-Gakwerere-washyikirijwe-u-Rwanda-yari-mu-bayobozi-bakuru-bayo.php