Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro
Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gén. Sultani Emmanuel Makenga, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, kuba "ibandi" no kudakunda abaturage be. Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alain Destexhe, aho yavuze ko “nta rukundo afitiye igihugu.”
Gen. Makenga, ubwo yabazwaga niba Tshisekedi yabaye "ibandi" agitorerwa kuyobora RDC cyangwa niba yarahoze ari ryo, yasubije ko “ntekereza ko yahoze ari ryo.”
Uyu musirikare umaze igihe ayoboye M23, avuga ko urugamba barwana rukomoka ku mpamvu yumvikana: “Turwana kuko dukeneye kubaho.”
Nyuma y’imyaka ibiri y’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta ya RDC, haravugwa icyizere cy’agahenge nyuma y'uko Kinshasa yemeye kujya mu biganiro na M23. Leta ya Angola yatangaje ko impande zombi zizahurira i Luanda ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025.
Gen. Makenga, ubwo yabazwaga niba M23 izitabira ibiganiro, yasubije ati: “Cyane rwose, turashaka kuganira. Gusa kugeza aya magingo twumvise uruhande rwa Angola rwonyine, ntacyo turumva ku ruhande rwa Kinshasa.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show