Intambara mu Burasirazuba bwa RDC yongeye igitutu kuri Leta ya Kinshasa n’iyu Rwanda.
Mu gihe igitutu mpuzamahanga gikomeza kwiyongera, leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwinangira ku cyemezo cyayo cyo kudagirana ibiganiro bitaziguye n'umutwe wa M23, umaze gufata ibice binini by’uburasirazuba bw'iki gihugu.
Mu cyumweru gishize, leta y’u Bwongereza yagaragaje ko igisubizo cya politiki kuri iyi ntambara gishobora kuboneka ari uko M23 ishyirwa mu biganiro. Icyakora, Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, yabwiye BBC ko leta ye yifuza kuganira n’u Rwanda, irushinja gufasha M23.
Intambara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage
Guhera muri Mutarama uyu mwaka, imirwano yahitanye abantu basaga 8,500 nk'uko byemezwa n’abategetsi ba RDC. Ibihumbi amagana by’abaturage barahunze, mu gihe impuguke za Loni zemeza ko u Rwanda rufite uruhare muri iyi ntambara.
"Ukuri kuriho ni uko uwateye RDC ari u Rwanda," ni ko Suminwa yavuze, yifashishije raporo ya Loni ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bagera hagati ya 3,000 na 4,000 binjiye muri RDC gufasha M23. Icyakora, u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kurinda umutekano w’imbibi zarwo.
Ibiganiro by’Amahoro byarahagaritswe, M23 ikomeza kwigarurira uduce
Mu Ukuboza, ibiganiro by’amahoro byabereye i Luanda ntacyo byagezeho, u Rwanda rukomeza gusaba ko leta ya Kinshasa iganira na M23. Nyuma y’uko ibi binaniranye, uyu mutwe watangiye kwigira imbere byihuse, ufata imijyi ya Goma na Bukavu mu mezi ya Mutarama na Gashyantare.
Mu nama yahuje ibihugu bigize EAC na SADC mu kwezi gushize, abakuru b’ibihugu basabye agahenge ndetse n’izamuka ry’ingabo z’amahanga zitatumiwe ku butaka bwa RDC. Banashimangiye ko ibiganiro by’amahoro bikwiye kwibanda no ku mitwe yitwaje intwaro itari iya leta, barimo na M23.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, abajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati: "Simbizi."
Igitutu ku Rwanda gikomeje kwiyongera
Iyi ntambara imaze kugira ingaruka zikomeye ku mubano wa RDC n’u Rwanda, aho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byatangiye gufatira u Rwanda ibihano. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira ibihano Minisitiri James Kabarebe, mu gihe Ubumwe bw’u Burayi bwahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe wa RDC yishimiye ibi bihano, avuga ko bigamije "gushyira igitutu ku mushotoranyi." U Rwanda ariko rwarabyanze, ruvuga ko "nta shingiro bifite kandi ntacyo bifasha mu gukemura ikibazo."
Mu cyumweru gishize, Ubwongereza bwatangaje ko buzahagarika inkunga bwageneraga u Rwanda… mu gihe iki gihugu kitavanye ingabo zacyo muri RDC cyangwa ngo agahenge kagerweho.
Mu gihe RDC yanze ibiganiro na M23, leta ya Kinshasa ikomeje gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwayo. Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa yagize ati: "None se ni nde urimo kubangamira gukemura amakimbirane? Ntabwo ari leta ya Congo."
Nubwo u Rwanda ruhakana kuba muri RDC, rushinja leta ya Congo gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bashinjwa jenoside yo mu 1994. Judith Suminwa yahakanye ibi birego, ariko avuga ko igihugu cye cyiteguye "gusenya" uwo mutwe.
Ku bijyanye n’igisubizo cy’iyi ntambara, Suminwa yavuze ko RDC izakomeza gusaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwayo ndetse na M23 guhagarika kwica abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show