English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri DRC, rifite umuzi ku bushishozi budahagije bw’ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaziyambaje ngo zisimbure iza EAC kuko zitakoraga ibyo bwifuzaga.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 yanzuye ko ihagaritse burundu ubutumwa bw’Ingabo zawo bwiswe SAMIDRC zari zoherejwemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi Nteko y’Abakuru b’Ibihugu kandi yahise itegeka ko izi ngabo zitangira gutaha mu Bihugu byazo, aho Ibihugu byari byohereje ingabo, ari Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe nyuma yuko hafashwe iki cyemezo, yagaragaje n’ubundi izi ngabo zari zagiye mu butumwa budakwiye.

Yagize ati “Ubutumwa bwa SADC (SAMIDRC) ntabwo bwari ubwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa DRC. Ahubwo bwari bushingiye ku cyemezo gihutiweho cy’umujinya, cyo gusimbura izari zagiye mu butumwa bwo gucunga amahoro z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).”

Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije ko iki cyemezo cyafashwe mu mpera za 2023 na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “Félix Tshisekedi wirukanye izi ngabo za EAC- EACRF, azihoye gusa kuba zari ziri kubungabunga amahoro no gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano kari kemejwe, aho gufasha igisirikare cye FARDC guhangana na M23, nk’uko yabyifuzaga.”

Ni mu gihe kandi izi ngabo zari mu butumwa bwa EACRF zari ziri gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Nairobi, kandi ko zashyize mu bikorwa inshingano zazo mu gihe cy’amezi atandatu uhereye muri Werurwe 2023 aho umutwe wa M23 wari warekuye 80% by’ibice yari yafashe.

Amb. Nduhungirehe ati “Nk’uko Perezida Tshisekedi yari yirukanye M23 mu biganiro by’i Nairobi, yanabangamiye ananyuranya n’ibiganiro bya EAC by’i Nairobi.”

Umuryango wa SADC wafashe iki cyemezo cyo kurangiza ubu butumwa bw’ingabo zawo zarimo muri Congo nyuma yuko Umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Angola atangaje ko noneho ubutegetsi bw’iki Gihugu bwemeye kwicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23 kandi bikazatangira mu cyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025.



Izindi nkuru wasoma

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

SADC mu ihurizo ry’icyemezo ku ngabo zayo zaheze i Goma nyuma yo gutsindwa na M23

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 12:15:15 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-nyamukuru-zatumye-SADC-ihagarika-ubutumwa-bwIngabo-zayo-muri-DRC.php