English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Niyo Bosco ntazitabira igitaramo cya Vestine na Dorcas

 

Niyo Bosco uri mu banditse akanayobora indirimbo za Vestine na Dorcas, benshi bakomeje kwibaza icyatumye adatumirwa mu gitaramo cy’aba bahanzi bagiye kumurika album yabo ya mbere iriho zimwe mu ndirimbo yagizemo uruhare ndetse bakaba barabanye muri MIE Empire.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’amezi abiri Niyo Bosco atangaje ko atandukanye na MIE Empire yari ahuriyemo na Vestine na Dorcas, nyuma yo kutumvikana na Murindahabi Irène uyiyobora.

Murindahabi Irène uyobora iyi sosiyete ifasha aba bahanzi avuga ko Niyo Bosco nubwo atari ku mpapuro zamamaza igitaramo yagize uruhare rukomeye mu kubaka MIE Empire n’umuziki w’aba bakobwa.

Yagize ati “Uruhare rwa Niyo Bosco ni runini yaba mu kubaka MIE, kubaka umuziki wa Vestine na Dorcas ndetse n’uwe muri rusange naba ntari umuntu kwicara nkavuga ko ntacyo yamaze.”

Yakomeje agira ati “Kuba tutari gukorana ntabwo bivuze ko twaciye umubano igihe icyo aricyo cyose twakorana, mu mikoranire ni byiza ko impande zombi zigira imyumvire imwe”

Nubwo itandukana ryabo ritavuzweho rumwe, uyu musore avuga ko kugira ngo iki gitaramo bari gutegura kigende neza harimo uruhare rwa Niyo Bosco.

Ati “Iki gitaramo kugira ngo kizagende neza yabigizemo uruhare, ibyavuzwe n’ibindi bizaza njyewe simbyitayeho, ntabwo gukorana n’abahanzi byapfuye kwizana gutyo gusa, mbifata nk’ubushabitsi”

“Ntabwo ndi inzoka yabasha kwiruma umurizo, ibyaba byose ndacyashimira Niyo Bosco.”

Vestine na Dorcas bavuga ko hari byinshi bigiye ku igenda rya Niyo Bosco wababaye hafi mu muziki wabo bafatanya n’amasomo.

Kamikazi Dorcas yasubije agira ati “Ikintu byatwigishije ni ugukomera nta rugendo rutarimo ubunyerere n’ijambo ry’Imana rirabivuga neza, amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose, ibi byatumye dukomera.”

Niyo Bosco watandukanye na MIE Empire bamufashaga mu bikorwa bitandukanye bya muzika kugeza ubu ntaratangaza niba agiye kwikorana cyangwa hari abandi bafatanya bikorwa afite.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba uyu muhanzi yaratumiwe mu gitaramo cya mbere Vestine na Dorcas bagiye gukora ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Mu myiteguro ya CHAN 2025: Jimmy Mulisa yasezereye abakinnyi 7 bayobowe na Niyonzima Olivier Seif.

Dr. Utumatwishima azitabira igitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-21 17:43:36 CAT
Yasuwe: 255


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Niyo-Bosco-ntazitabira-igitaramo-cya-Vestine-na-Dorcas.php