Asaga Miliyoni 125$ niyo azahabwa ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko amafaranga azahabwa Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizaba muri Kamena 2025, yongerewe akagera kuri miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika ($).
Iri rushanwa rizitabirwa ku nshuro ya mbere n’amakipe 32 rizaba kuva tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe 2025, ni bwo FIFA yatangaje ko ikipe izaryegukana izahabwa miliyoni 125$.
Amakipe yo mu Burayi amaze igihe yitwara neza arimo Bayern Muchen, Chelsea, Manchester City, Real Madrid na PSG azahabwa miliyoni 38 $ yo kwitegura.
Amakipe azava muri Afurika, Asia n’igice cy’Amajyaruguru n’icyo hagati cya Amerika azahabwa miliyoni 9.55 $ mu gihe ayo muri Amerika y’amajyepfo azahabwa miliyoni 15.21$ yo kwitegura.
Muri rusange iri rushanwa rizaba rifite agaciro ka 1 miliyali y’amadorali ya Amerika.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yavuze ko kongera amafaranga iri rushanwa bigamije kuriha agaciro nk’igikombe gikomeye.
Yongeyeho ko FIFA ifite gahunda yo kongera miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika mu mupira w’amaguru ku makipe yo hirya no hino ku isi.
Uko agabanyije mu matsinda muri iri rushanwa
Itsinda A harimo Inter Miami, Palmeiras, FC Porto na Al Ahly
Itsinda B rigizwe na Paris Saint-Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Sounders FC.
Ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe izahabwa miliyoni 125$
Amakipe yo mu Burayi amaze igihe yitwara neza arimo Bayern Muchen, Chelsea, Manchester City, Real Madrid na PSG azahabwa miliyoni 38 z’amadolari y’Amerika yo kwitegura.
Amakipe azava Afurika, Asia n’igice cy’Amajyaruguru n’icyo hagati cya Amerika azahabwa miliyoni 9.55 $ mu gihe ayo muri Amerika y’amajyepfo azahabwa miliyoni 15.21 z’amadolari y’Amerika yo kwitegura.
Muri rusange iri rushanwa rizaba rite agaciro Ka 1 Miliyali y’Amadorali ya Amerika.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yavuze ko kongera amafaranga iri rushanwa bigamije kuriha agaciro nk’igikombe gikomeye.
Yongeyeho ko FIFA ifite gahunda yo kongera miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika mu mupira w’amaguru ku makipe yo hirya no hino ku isi.
Uko agabanyije mu matsinda muri iri rushanwa
Itsinda A harimo Inter Miami, Palmeiras, FC Porto na Al Ahly.
Itsinda B rigizwe na Paris Saint-Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Sounders FC.
Itsinda C rigizwe na Bayern Munich, Auckland City, Boca Junior na SL Benfica.
Itsinda D rizaba ririmo CR Flamengo, Espérance Sportive de Tunis, Chelsea FC, Club León.
Itsinda E rigizwe na CA River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey na FC Internazionale Milano.
Amakipe ari mu Itsinda G ni Manchester City, Wydad AC, Al Ain FC na Juventus FC.
Irindi Tsinda ari na ryo rya nyuma ni H ririmo Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show