Benshi bakomeje kwibaza ku myemerere ya Vestine nyuma yo kugaragara mu isura yatunguye benshi
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka Vestine na Dorcas, yagaragaye mu isura nshya asutse imisatsi, ibintu byatangaje abatari bake kuko asanzwe abarizwa mu Itorero ADEPR ritabimwemerera.
Amafoto mashya ya Vestine yasohotse ku wa 2 Mata 2025, yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na Murindahabi Irène uzwi nka M. Irene, wamwifurizaga isabukuru nziza. Mu butumwa bwe, M. Irene yagize ati: “Isabukuru nziza, nturi gusaza ahubwo uri gutera intambwe, komeza kurambana ubuzima buzira umuze, umugisha n’ibyishimo ku munsi wawe mukobwa wanjye.”
Aya mafoto yatumye benshi bibaza niba koko gusuka imisatsi ari icyaha cyangwa se niba bishobora gutuma umuntu asohorwa mu Itorero rya ADEPR. Bamwe bashimye iyi mpinduka, bavuga ko yatumye arushaho kugaragara neza, mu gihe abandi bibazaga uburyo yatinyutse kubikora mu gihe ADEPR isanzwe izwiho kutemerera abayoboke bayo guhindura imisatsi.
Si ubwa mbere Vestine avugwa ku bijyanye n’imyambarire n’imisatsi ye, kuko no mu kwezi kwa Mutarama 2025, ubwo yasezeranaga n’umukunzi we imbere y’amategeko, bamwe batangajwe no kubona yanyereje umusatsi, ibintu nabyo bisanzwe bidakorwa n’abaririmbyi ba ADEPR.
Vestine na murumuna we Dorcas ni abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, baririmba mu itsinda Vestine na Dorcas ndetse banabarizwa muri korali Goshen yo mu Itorero ADEPR Muhoza i Musanze.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show