English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Lopez yasabye gatanya ku wa kabiri mu rukiko rukuru rw’i Los Angeles, nk’uko biri mu nyandiko z’urukiko zabonywe na BBC ni umunsi bizihizagaho isabukuru y’imyaka ibiri bamaze basezeranye byemewe n’amategeko.

Iyi ‘couple’ bitaga ‘Bennifer’ mu binyamakuru byaho, yashyingiwe mu mategeko i Las Vegas muri Nyakanga 2022 maze mu kwezi kwakurikiyeho bakora ubukwe bw’agatangaza muri leta ya Georgia.

Urukundo rwabo rwatangiye nyuma y’uko bahuye mu 2003 barimo gukora kuri filimi yitwa Gigli. Bari bateganyije gushyingirwa muri uwo mwaka, ariko mu 2004 bahagarika urukundo rwabo.

Nyuma y’imyaka hafi 20 barongeye basubukura umubano.

Mu 2022 Lopez atangaza iby’ubukwe bwabo yagize ati: “Urukundo ni rwiza. Urukundo ni ineza. Kandi biraboneka ko urukundo rwihangana. Imyaka 20 rutegereje”.

Ikirego cya gatanya cyashyikirijwe urukiko kivuga ko Lopez cyangwa umwunganizi we bagomba guha Affleck kopi y’inyandiko isesa ugushyingirwa kwabo.

Inyandiko ya gatanya ni iyo muri Mata uyu mwaka, ariko yashyikirijwe urukiko kuwa kabiri tariki 20 Kanama, wari n’umunsi w’isabukuru y'imyaka ibiri y'ubukwe bwabo bwabaye tariki 20 Kanama 2022 ku rugo rwa Affleck muri leta ya Georgia.

Amakuru avuga ko Lopez - wari warahinduye mu mategeko izina rye rya nyuma akitwa Affleck - atashyize mu nyandiko isaba gatanya uko basezeranye gucunga imitungo yabo ubwo bashyingirwaga.

Inyandiko yashyikirijwe urukiko rukuru rwa Los Angeles ivuga ko Lopez z’imyaka 55 na Affleck w’imyaka 52, bagomba gusangira amakuru ku mitungo, harimo ibyo binjiza ubu, ayo bakoresha, imitungo ya buri umwe itimukanwa, n’imyenda (amadeni) bafite.

Urukiko rwahaye Lopez iminsi 60 yo gutangaza ibijyanye n’imitungo ye, ruha na Affleck iminsi 60 ngo na we akore nk’ibyo nyuma yaLopez.

Inyandiko y’urukiko ivuga ko muri bo nihagira unanirwa gukora ibyo bishobora kuvamo inkurikizi z’ibihano.

Affleck watwaye inshuro ebyiri ibihembo bya Oscar, mbere yari yarashakanye n’umukinnyi wa filime Jennifer Garner, bahuye mu 2001 bakina filimi y’urukundo ya Pearl Harbor. Batandukanye mu 2015 nyuma y’imyaka 10 bashyingiwe, babyaranye abana batatu.

Lopez yashyingiwe inshuro enye, bwa mbere na Ojani Noa wacuruzaga mu kabari uvuka muri Cuba kuva mu 1997-98, nyuma n’uwari umubyinnyi Cris Judd kuva 2001-2003, nyuma n’umuririmbyi Marc Anthony, bafinye abana b’impanga, kuva 2004-2014 na none akaba aguye gutandukana naBen Affleck bari bamaranye imyaka ibiri gusa.

 Yashizweho na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha

Abanyarwanda baba muri Suède bizihije isabukuru y'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

Abasirikare b'u Burundi bafunzwe bazira kwanga guhanga na M23 basabye kongera gusubizwa ku rugamba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 08:39:57 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jennifer-Lopez-na-Ben-Affleck-basabye-gatanya-ku-isabukuru-yubukwe-bwabo.php