English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musenyeri Barugahare yashyinguwe mu cyubahiro, yibukwa nk’umusaseridoti w’intangarugero

Musenyeri Vincent Barugahare, wari umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashyinguwe ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 nyuma yo kwitaba Imana ku wa 10 Mata azize uburwayi, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Yari afite imyaka 77.

Misa yo kumuherekeza yabereye muri Katedarali ya Ruhengeri, iyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda. Yayobowe kandi n’abepiskopi barindwi baturutse hirya no hino mu gihugu, abapadiri, abihayimana ndetse n’imbaga y’abakirisitu.

Musenyeri Barugahare yibukijwe ibigwi by’ubuzima bwe mu butumwa bwa Gikirisitu, aho yamenyekanye nk’umwigisha, umurezi n’umuyobozi wihariye mu bikorwa byo kwigisha urubyiruko no gutoza abasaseridoti. Nk’uko byagarutsweho na Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Ruhengeri, Barugahare yari umwe mu basaseridoti bake mu Rwanda bahawe ubupadiri na Papa Paul VI mu 1975, kuri ubu wamaze gutagatifuzwa.

Mu 2014, Papa Fransisko yamugize umwe mu byegera bya Papa (Chaplain of His Holiness), amuha izina ry’Umwizerwa wa Papa.

Musenyeri Barugahare yakoze ubutumwa mu maparuwasi atandukanye arimo Janja, Busogo, Rwaza na Butete, ndetse anigisha mu maseminari ya Rwesero, Nkumba, Kabgayi na Nyakibanda. Yanagize uruhare mu gufasha impunzi mu cyahoze ari Zaïre no kurera abaseminari ba Diyosezi ya Ruhengeri muri Zambiya.

Musenyeri Servilien Nzakamwita, wamwinjije mu Iseminari ya Rwesero, yavuze ko Barugahare yari inshuti, umuvandimwe n’umusaseridoti witangira abantu. Ati: "Barugahare arangije ubutumwa, agiye guhembwa.”

Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, yavuze ko Barugahare yari umuntu wicisha bugufi, wumvira, w’amahoro kandi wizerwa. Yongeyeho ko n’iyo yabaga arwaye, yakomezaga kwemera ubutumwa yoherejwemo nta shiti.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Cardinal Kambanda bose bahamije ko Barugahare yasize isomo rikomeye ku mibereho nyayo y’umusaseridoti.

Cardinal Kambanda yagize ati: “Adusigiye isomo rikomeye ry’uburyo umupadiri agomba kubaho, kwitanga no gukunda Kiliziya.”

Musenyeri Vincent Barugahare yavukiye muri Nyagatare, Paruwasi ya Nyarurema, tariki 1 Mutarama 1948. Asize amateka y’ubwitange n’urukundo rwa Gikirisitu mu buzima bwe bwose.

Musenyeri Vincent Barugahare


Izindi nkuru wasoma

Musenyeri Barugahare yashyinguwe mu cyubahiro, yibukwa nk’umusaseridoti w’intangarugero

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Urumuri Rutazima Rwatsinze Umwijima – Musenyeri Kambanda ahumuriza abarokotse Jenoside

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

Impamvu Musenyeri Nshole asaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro na M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-17 09:33:52 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musenyeri-Barugahare-yashyinguwe-mu-cyubahiro-yibukwa-nkumusaseridoti-wintangarugero.php