Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana
Umusaseridoti w’inararibonye muri Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Barugahare, yitabye Imana ku wa 10 Mata 2025, azize uburwayi ubwo yari arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal i Kigali.
Musenyeri Barugahare yari amaze imyaka myinshi akorera Imana mu buryo bwitanga, atizigama mu murimo wo gukomeza ukwemera n’ivugabutumwa mu baturage, cyane cyane muri Paruwasi ya Butete iherereye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera.
Yavukiye muri Paruwasi ya Nyarurema, mu Karere ka Nyagatare, agace kabarizwa muri Diyosezi ya Byumba. Yari afite imyaka 77 y’amavuko, akaba yaranzwe no kuba umusaseridoti w'umunyamurava, utarangwaga no kwiganda mu murimo wa Kiliziya n’ugukunda guhumuriza abababaye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi ya Ruhengeri rivuga ko gahunda yo kumusezeraho mu cyubahiro izatangazwa mu minsi ya vuba. Abakirisitu bose, inshuti n’abavandimwe barasabwa kumwibukira mu masengesho, basaba Imana kumwakira mu bwami bwayo.
Musenyeri Barugahare asize umurage w’ukwemera n’ubwitange, wibukirwa ku bikorwa byinshi by’ivugabutumwa no gufasha abakene. Abo bakoranye bamwibuka nk’“intumwa itavunika,” ndetse nk’“umubyeyi w’umutima mwiza.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show