English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urumuri Rutazima Rwatsinze Umwijima – Musenyeri Kambanda ahumuriza abarokotse Jenoside

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, yahumurije abarokotse, abibutsa ko banyuze mu mwijima w’icuraburindi ariko ubu bakaba bafite urumuri rutazima.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, Musenyeri Kambanda yavuze ko ibihe byo kwibuka bikunze guhura n’igihe cya Pasika, byose bifite ubutumwa bw'ibyiringiro.

Ati: “Nk’abakristu dufite ukwizera ko ikibi kitarusha icyiza imbaraga, urwango rutarusha urukundo, kandi ko urumuri rurusha umwijima imbaraga.”

Yavuze ko abarokotse Jenoside banyuze mu bihe bikomeye, ariko ko ubu hari icyizere n’urumuri rutangwa na Kristu, ari na rwo rutuma abantu babasha gukomeza kubaho nubwo bababaye.

Yakomeje avuga ko Jenoside yari umwijima ukomeye w’urwango n’amacakubiri, ku buryo abantu batinyaga abo bahuye na bo, ndetse bakanagirirana nabi biturutse ku kwikanga no kutamenyana. Gusa ngo ubu hari urumuri ruganje, bityo Abanyarwanda bakwiye kurufata nk’inkingi y’icyizere.

Ati: “Kristu aravuga ati ‘ndi urumuri rw’ubuzima, unkurikira ntabwo azagenda mu mwijima’. Twanyuze mu mwijima ariko ubu hari urumuri rutazima.”

Yasabye abakristu n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwiyubaka, kwirinda icyatuma bongera gusubira mu mateka y’umwijima, no kurushaho gufashanya, bagasabira abarokotse kugira ngo bagire imbaraga zo gukomeza ubuzima.

 



Izindi nkuru wasoma

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Ubudasa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwatangaje amahanga

Urumuri Rutazima Rwatsinze Umwijima – Musenyeri Kambanda ahumuriza abarokotse Jenoside

AU yirukanye intumwa ya Israel muri Ethiopia mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-10 08:27:08 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urumuri-Rutazima-Rwatsinze-Umwijima--Musenyeri-Kambanda-ahumuriza-abarokotse-Jenoside.php