English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze:Yafatanywe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo" ahita aburirwa irengero

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve Akagali ka Bukinanyana hafatiwe Litiro 2,000 by'inzoga z'inkorano zitwa "Nzoga Ejo" zose zihita zimenywa n'inzego zishinzwe umutekano.

Hari mu mukwabo wakozwe na Polisi wari ugamije gufata abakora ndetse bagacuruza inzoga z'inkorano zitujeje ubuziranenge.

Muri uwo mukwabo mu rugo rw'uwitwa Ndagijimana Callixte w'imyaka 42 hafatiwe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo", uwo mugabo yahise atoroka maze umugore we witwa  Mukeshimana Béâtrice w'imyaka 35 bafatanya kuzicuruza aba ariwe utabwa muri yombi.

Ubwo izo nzoga ziri zimaze kumenywa ibikoresho zari zirimo byahise bijyanwa mu biro by'Akagali ka Bukinanyana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko izi nzoga zafashwe muri gahunda ya polisi yo gukora umukwabo ku bakora izo nzoga ndetse no ku bufatanye n'abaturage batanze ayo makuru.

Ati"Ibi byose byagezweho ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse n'ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, muri iyo Operation hamenywe Litiro  2000 zafatiwe mu rugo rwa Ndagijimana Callixte  biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage."

SP Mwiseza yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage abashimira uburyo bakomeje gufatanya n'abashinzwe umutekano mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano ariko kandi abasaba kwirinda gukoresha inzoga nk'izo kuko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Ati"Ndabashimira uburyo ku mukomeje gukorana n'inzego zishinzwe umutekano mu gutahura abakora ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano ariko kandi  mugomba kwirinda kunywa ziriya nzoga kuko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano kuko abazinyoye usanga wagirango bafite ibibazo byo mu mutwe bagateza umutekano muke mu baturage no mu ngo zabo."



Izindi nkuru wasoma

Kirehe “Litiro 100 z’amazi y’ubuntu kuri buri rugo buri munsi “Dr. Frank Habineza

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yakoze impanuka umushoferi wayo ahita apfa

Kenya:Umwe mu bigaragambya yarashwe na Polisi ahita apfa

Ubushyuhe bwinshi bwahitanye abantu 14 mu bitabiriye umutambagiro mutagatifu wa Hajj

Musanze:Yafatanywe Litiro 2000 by'inzoga zitwa "Nzoga Ejo" ahita aburirwa irengero



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-17 21:05:58 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MusanzeYafatanywe-Litiro-2000-byinzoga-zitwa-Nzoga-Ejo-ahita-aburirwa-irengero.php