Kenya:Umwe mu bigaragambya yarashwe na Polisi ahita apfa
Ibitaro by'i Nairobi muri Kenya byemeje ko byazaniwe umwe mu bantu bavuye mu myigaragambyo yo ku wa kane yarashwe akahagera yamaze gushiramo umwuka, nk'uko ibinyamakuru muri Kenya bibitangaza.
Abigaragambya baramagana umushinga w'itegeko guverinoma yashyikirije inteko Ishingamategeko uzamura imisoro ku by'ibanze bimwe na bimwe, no kongera amafaranga agenerwa abategetsi bakuru n'abagore babo.
Boniface Mwangi, umwe mu mpirimbanyi zizwi cyane muri iyi myigaragambyo yatangaje amafoto kuri X y'umurambo w'umusore avuga ko witwa Rex Kanyike n'abo avuga ko ari ababyeyi be bawuhagaze iruhande, bari mu buruhukiro bw'abapfuye in Nairobi.
Uyu ni umuntu wa mbere utangajwe ko apfuye mu myigaragambyo yiganjemo abantu bo mu mu kiciro cy’imyaka kizwi nka ‘Gen Z’ (abantu bavutse hagati ya za 1990 na 2010).
Urupfu rw’uyu rwateye uburakari kurushaho bugaragarira ku mbuga nkoranyambaga.
Croix Rouge ya Kenya yatangaje ko mu myigaragambyo yo ku wa kane abantu 39 bakomeretse, umunani bakomeretse bikomeye, 31 bakomeretse byoroheje.
Amnesty International yatangaje ko abantu babarirwa mu magana bigaragambya bamaze gufungwa, kandi inenga igipolisi gikoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show