English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yakoze impanuka umushoferi wayo ahita apfa

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, mu Murenge Kibumbwe, Akagali ka Nyakiza, Umudugudu wa Zigati, habereye impanuka y’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kaduha yari ikuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe,yakoze impanuka umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye ahagana saa Munani n’Igice z’amanywa, aho umushoferi witwa Nzabahimana Elie w’imyaka 33, yari akuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, aherekejwe n’umuforomo ndetse n’umurwaza wari kumwe n’umwana wuto w’umwaka umwe.

Amakuru akomeza avuga ko bakigera mu mudugudu wa Zigati, imodoka yataye umuhanda maze ihita icurama mu ishyamba, ndetse umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha, Dr Kagimbangabo Jean Marie Vianney, yemeje iby’aya makuru, gusa avuga ko Imana yakinze akaboko mu bantu batanu bari mu modoka, umwe gusa ari we wapfuye, abandi bakiri bazima ndetse bameze neza.

Ati” Uretse umushoferi witabye Imana, abandi bameze neza. Umuforomo wari uherekeje umurwayi, umurwayi, umurwaza ndetse n’umwana w’umurwaza (ufite umwaka 1) bose bameze neza. Umuforomo n’uwo mwana w’umwaka umwe bo nta gikomere na gito bafite.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi mpanuka, gusa avuga ko Polisi, ishami ryayo rya Nyamagabe rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryageze ahabereye impanuka, bakaba batangiye kubikurikirana ngo bamenye icyayiteye.

Yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango w’uwitabye Imana ari mu butabazi, ati “Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera witabye Imana atabara, Imana imwakire.’’

Ubusanzwe, mu Karere ka Nyamagabe mu mirenge ya Kibumbwe, Kaduha, Mugano na Musange, ni hamwe mu hantu hagaragara imihanda mibi cyane igoye kugendamo, kuko iba ari ibinogo kandi iri no mu misozi ihanamye, bikaba bibi kirushaho iyo ari mu bihe by’imvura kuko bwo iba inanyerera cyane.

Abahatuye ntibahwema guhora batakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bukora iyi mihanda ibe nyabagendwa kuko yifashishwa mu ngendo nyinshi zirimo n’izi zo kujya kwa muganga.

Ivomo IGIHE



Izindi nkuru wasoma

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-24 15:05:26 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyamagabeImbangukiragutabara-yakoze-impanuka-umushoferi-wayo-ahita-apfa.php