English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abadashyigikiye ubutegetse  bwa Samia Suluhu Hassan batawe muri yombi.

Bamwe mu batavuga rumwe  n’ubutegetsi buriho muri Tanzania by’umwihariko Abanyapolitike  batawe muri yombi  ejo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ni nyuma y’uko bari bashaka guteza imyigaragambye i Dar Salalam mu mujyi rwagati.

Bamwe mubatawe muri yombi  harimo umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Chadema, Freeman Mbowe, ndetse na mugenziwe  umwungirije  Tundu Lissu. Iri shyaka rya Chadema ryemeje aya makuru yitabwa muri yombi y’aba bayobozi bawo  rinatangaza ko abayobozi babo  bafashwe na Polisi  ishizwe kurwanya imyigaragambyo muri Tanzania.

Mbere yuko Mbowe atabwa muri yombi yari yabwiye abashyigikiye ishyaka rye  ko ‘’gukora imyigaragambyo ari uburenganzira bwabo bahabwa  n’itegeko  nshinga, akomeza avuga ko  adashimishwa n’imbaraga  zikoreshwa na Polisi  mu gutera ubwoba  no guhungabanya umutekano w’abaturage.’’

Chadema ikaba ishinja  ubutegetsi buriho bwa Perezida Samia Suluhu Hassan  kuyobora igihugu  nabi, banamushinja ko  akandamiza abaturage  ko nta n’icyo abamariye  cyane ko agikorera  mu gicucucucu cy’abamubanjirije.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan   yagiye  kuri izi nshingano zo kuba umukuru w’igihugu mu ntangiriro z’umwaka 2021 asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri.

 



Izindi nkuru wasoma

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Murarye muri menge. RIB yihanangirije abashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukoza soni

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Menya byinshi byaranze Davis D muri muzika uri gutegura igitaramo cye cya mbere.

Dore Stade 10 za mbere zifite ubwiza butangaje kandi zubakanwe ubuhanga buhambaye muri Afurika.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-24 08:39:08 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abadashyigikiye-ubutegetse--bwa-Samia-Suluhu-Hassan-barabakoramo-umwe-kuri-umwe.php