English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko umugore wo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo we, bikamuviramo urupfu. Uregwa yemera icyaha ariko akavuga ko atari yabigambiriye.

Uyu mugore ashinjwa ko tariki ya 3 Gashyantare 2025 yakomerekeje umugabo we akoresheje icyuma, akimukubita mu gatuza ku ruhande rw’iburyo, nyuma y’ubushyamirane bwari bumaze igihe hagati yabo. Umugabo yajyanywe kwa muganga igitaraganya n’abari ku irondo, ariko yitaba Imana nyuma y’umunsi umwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yari amaze igihe atabana n’umugabo we kubera amakimbirane, ndetse ko nyakwigendera yari yaje gusura abana be.

Igihano cyiteganyijwe n’itegeko

Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ingingo ya 11 y’iri tegeko mu gika cyayo cya gatandatu iteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 20, n’ihazabu iri hagati ya 3.000.000 Frw na 5.000.000 Frw.

Uyu mugore yamaze gukorerwa dosiye y’ikirego ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruritegura kumuburanisha.



Izindi nkuru wasoma

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Tiger Woods yahishuye ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Donald Trump Jr

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Rulindo: Icyakozwe ngo hafatwe Umugabo atwaye imodoka yahinduwe mo ububiko bwa magendu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 10:11:55 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhima-Umugore-akurikiranyweho-gukubita-umugabo-we-bikamuviramo-urupfu.php