English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu muhango wo gufungura Radio ya Sama Karenzi : Scovia yasabye abanyamakuru ikintu gikomye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare2025, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Radio nshya ya Sam Karenzi, Scovia Mutesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yahamagariye abanyamakuru bose gukunda umwuga wabo no kuwufata nk’ishoramari rizamura urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Mutesi yavuze ati: “Harageze ko twe dukora uyu mwuga, tuba abashoramari muri uyu wuga kugira ngo ugire agaciro.”

Yagaragaje ko itangazamakuru atari umurimo gusa wo gutara no gutangaza inkuru, ahubwo ari umusingi w’ubukungu n’iterambere, aho buri munyamakuru agomba kuwufata nk’ishoramari rye bwite.

Yakomeje asobanura ko umunyamakuru ugira uruhare mu guteza imbere itangazamakuru atagomba kwibanda gusa ku nyungu z’ako kanya, ahubwo agomba gushora imbaraga mu kunoza umwuga binyuze mu gukomeza kwiyungura ubumenyi, kubahiriza amahame ngengamyitwarire, no guharanira itangazamakuru rifite ireme.

Radio nshya, amahirwe mashya ku banyamakuru n’abaturage

Iyi radio nshya ya Sam Karenzi izanye umwihariko mu itangazamakuru rishingiye ku guha ijambo abaturage, gukorera mu mucyo, no kugeza ku banyarwanda amakuru yizewe kandi acukumbuye. Abitabiriye umuhango wo kuyitangiza bagarutse ku kamaro kayo mu kongerera amahirwe abanyamakuru bashya no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Sam Karenzi, nyiri iyi radio, yavuze ko intego nyamukuru ari ukongera amajwi mashya mu itangazamakuru ry’u Rwanda, no kwegereza abaturage amakuru atandukanye mu buryo bworoshye kandi bunogeye buri wese. Yagize ati: “Twizeye ko iyi radio izaba urubuga rw’ubwisanzure n’iterambere, aho buri wese yumva ijwi rye rifite agaciro.”

Guteza imbere umwuga w’itangazamakuru binyuze mu ishoramari 

Iri tangizwa rya Radio nshya ya Sam Karenzi rije rikomeza ubutumwa bwa RMC bwo gushishikariza abanyamakuru gufata itangazamakuru nk’urwego rufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu. Scovia Mutesi yasabye abanyamakuru bose kwitabira amahugurwa, gukorana ubunyamwuga no kwirinda icyahungabanya ireme ry’itangazamakuru.



Izindi nkuru wasoma

Abanyamakuru b’ubushongore n’ubukaka bagaragaye kuri radio nshya ‘SK FM’.

Tito yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutarangazwa n'ibibera muri Congo.

93.9 SK FM: Menya abanyamakuru b'inararibonye bagaragaye mu kiganiro ‘Urukiko rw'Ikirenga’.

Mu muhango wo gufungura Radio ya Sama Karenzi : Scovia yasabye abanyamakuru ikintu gikomye.

Byasabye iminota 120 kugira ngo APR FC imanike igikombe cy’Intwari.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-10 13:47:19 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-muhango-wo-gufungura-Radio-ya-Sama-Karenzi--Scovia-yasabye-abanyamakuru-ikintu-gikomye.php