English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma: AFC/M23  yongeye gufungura Ikigega cyo kuzigama no kuguriza

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe 2025, umutwe w’inyeshyamba M23 / AFC watangaje ko wongeye gufungura Ikigega cyo kuzigama no kuguriza (CADECO) Sarl muri Goma, umujyi wigaruriwe kuva muri Mutarama. Kuri iyo nshuro, hanashyizweho ubuyobozi bushya bugomba gucunga iyi sosiyete ya Leta.

Ibi bije mu gihe Goma na Bukavu byahuye n’ingaruka zikomeye z’ubukungu, aho amabanki n’ibigo by’imari ziciriritse byafunzwe, ibitaro bigabanya abakozi, ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi rihungabana. Mu gushaka igisubizo, AFC / M23 yatangaje ko ifungura CADECO igamije gufasha abaturage kubona inguzanyo no kongera kwinjiza amafaranga mu bukungu bw’akarere.

Ifungurwa ry’iyi sosiyete ryateje impaka ndende mu baturage n’abashoramari. Hari ababona ko ari amahirwe mashya yo kuzahura ubukungu, cyane ko bivugwa ko AFC / M23 ifite abafatanyabikorwa bashobora gutera inkunga iyi gahunda. Hari icyizere ko bizafasha mu gutanga inguzanyo ku batuye Goma no mu gukusanya imisoro ikoreshwa mu mishinga y’iterambere.

Nyamara, abandi bagaragaza impungenge z’uko iyi gahunda ishobora kudakunda. Kubera kudakora kw’Ikibuga cy’Indege cya Goma n’ihungabana ry’ubukungu, bamwe mu bashoramari batinya gushora cyangwa kubitsa amafaranga muri CADECO. Byongeye, abasesenguzi bibutsa ko kugira ngo ikigo cy’imari gikore neza, gikeneye code ya SWIFT kugira ngo kibashe kohereza no kwakira amafaranga mpuzamahanga, kandi ibi bikaba bishingiye ku kuba igihugu kigenga.

Mu gushakira ibisubizo izi mpungenge, AFC / M23 iteganya kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Ihuriro ry’Ibigo by’Abanyekongo (FEC) ndetse n’abavunja amafaranga, kugira ngo harebwe uburyo bwakoreshwa mu kuzahura ubukungu.



Izindi nkuru wasoma

Intumwa z’u Rwanda, iza DRC, n’iz’Ihuriro AFC/M23 ziri i Doha

Goma: AFC/M23 yongeye gufungura Ikigega cyo kuzigama no kuguriza

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

FARDC yongeye kugongana na M23

Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari imbere ya Lionel Messi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-27 11:17:06 CAT
Yasuwe: 29


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-AFCM23--yongeye-gufungura-Ikigega-cyo-kuzigama-no-kuguriza.php