Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.
Umuhanzi Elijah Kitaka wo muri Uganda yashyize umucyo ku bahuza imyambarire ye no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.
Elijah Kitaka ugezweho mu ndirimbo nka 'Ekyange', Dawa' n'izindi zitandukanye, ni umuhanzi umwe rukumbi w'umugabo ubarizwa muri Swangz Avenue kuri uyu munsi wa none.
Iyi nzu ya Swangz Avenue isanzwe ireberera inyungu abahanzi barimo, Azawi, Winnie Nwagi, Vinka, Zafaran na Elijah Kitaka.
Kitaka umenyerewe ku myambarire itungura benshi nk'amakabutura acikaguritse no kwambara amaherena menshi ku zuru, bamwe babihuza no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina, gusa yabikanye avuga ko ntaho bihuriye, yavuze ko we ari umuntu usanzwe ndetse ari umugabo w'abagore.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko imyambarire ye ifitanye isano n'umuco wa Afurika aho guhura nibyo kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.
Yagize ati “Turi Abanyafurika, kandi abazungu batubonye tutambara imyenda. Nambara gutya kuko ndi Umunyafurika w’ukuri, kandi ibi byose ni iby'Abanyafurika."
Kitaka kandi yatangaje ko afite imishinga yo kuzashinga inzu ikora imideli ihuza umuco wa Afurika ndetse n'uwo mu Burasirazuba bw'Isi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show