Mu gihe Hezballah yari yiteze agahenge, Israel yo yiteguye gukomeza kugaba ibitero biremereye.
Benjamini Netanyahu wa Israel yabwiye igisirikare cy’iki gihugu gukomeza kurwanya n’ingufu zayo zose inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah, n’ubwo Amerika n’ibindi bihugu bikomeye bari basabye ko bahagarika imirwano, bagatanga agahenge k’iminsi mike.
Ku wa Kane w’iki cyumweru Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu 92 baguye mu bitero by’indege bya Israel mu gihe abandi batagira ingano bamaze kwicwa kuva ibitero byafata intera ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Uyu mutwe wa Hezbollah wemeje ko igitero cy’indege cyagabwe ku nyubako y’igorofa mu majyepfo ya Beirut cyahitanye umuyobozi w’ishami ry’indege zitagira abapilote, Mohammad Surur.
Nyuma yo kwiyongera kw’ibitero bikomeje kugabwa kuri Liban kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, ubwoba bw’intambara bwatangiye kuba bwinshi hagati ya Israel na Hezbollah nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bikomeza kubitangaza.
Ibihugu 12 birimo Amerika, u Bwongereza n’Ubumwe bw’u Burayi risaba agahenge k’ibyumweru bitatu hagati ya Israel na Hezbollah ibi bihugu bikaba byarasabye aka gahenge ku wa Gatatu, ariko ntikubahirijwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show