English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Hezbollah yaraye irasa kubutaka bwa Israel ijoro  ryose.

Ingabo za Israel zatangaje ko zarashweho  ibisasu biremereye  byiganjemo ibyo mu bwoko bwa  roketi  aho byaraswaga mu  majyaruguru  bivuye muri Libani , ibyo byabaye ubwo Hezbollah yateraga  inganda  n’inyubako  za gisirikare muri Israel.

Ibisasu bya Roketi  birenga 105  byasamiwe  mu kirere  n’ubwirinzi  bw’igihugu  cya Israel,ariko Israel  ntibyayikundiye kubera ko  hari ibyatambutse  bikagera  ku mazu y’abaturage.

Ingabo za Israel  zavuze ko  integuza z’ibitero byo mu kirere  zaraye  zumvikana mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2024,nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibitangaza.

Hezbollah yatangaje ko  yarashe ibisasu  byinshi bya roketi  byerekezaga  mu majyaruguru ya y’iki gihugu. Ibi ikaba yabikoze mu rwego  rwo kwihorera   kubitero baherutse kugabwaho  bigahitana abatari bake.

Israel ntiyahwemye  kugaba ibitero  ku butaka bwa Libani  nyuma  y’igitero  cy’indege  cyagabwe  I Beirut ku wa gatanu IDF yatangaje ko  abayobozi bakomeye  ba Hezbollah bahasize ubuzima.



Izindi nkuru wasoma

Al Jazeera yahawe iminsi 45 yo kuba itakibarizwa kubutaka bwa Palestine.

Hezbollah yaraye irasa kubutaka bwa Israel ijoro ryose.

Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.

Hezbollah yambariye urugamba Israel irarye iri menge.

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-22 11:36:41 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Hezbollah-yaraye-irasa-kubutaka-bwa-Israel-ijoro--ryose.php