English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hezbollah  yambariye urugamba Israel irarye iri menge.

 Umutwe  ukomeye cyane wa Hezbollah  watangaje ko ibitero by’ubutitsa imaze iminsi igabwaho na Israel bishobora kuba inandaro y’intambara  ikomeye ishobora guhuriramo impande zombi,  uyu mutwe wana vuze ko  yaba ari intambara yateza ingaruka zikomeye cyane ku bihugu byose bibarizwa mu Burasira zuba bwo Hagati.

Iyi Hezbollah imaze iminsi ikubitwa umusubirizo ikagabwaho ibisasu biremereye  harimo n’ibiturika aho byahitanye abasaga 37 bose, ibi bikaba byarabaye ubwo ibikoresho byabo by’itumanaho (ibyombo)  byinjirirwaga, bigategwamo  ibiturika byanatumye ababarirwa 37 bahasiga ubuzima, abandi basaga 500 bangiritse amaso yabo  mu gihe abarenga 2,700 bakomeretse bikabije.

Israel ntiyigeze ibaha agahenge habe n’aka ntagato  kuko yakomeje kubarasaho ikabagabaho ibitero bikomeye cyane  by’umwihariko muri Liban  n’ahandi, Israel yanatangaje ko  yahitanye abayobozi ba Hezbollah bakuru, aya magambo avugwa na Israel yo kuba barishe bamwe mubayobozi bababo bakomeye  ababaza cyane uyu mutwe wa Hezbollah na wo ukavuga ko ugomba kubakoma mu nkokora mugihe batemeye ibyo ubasaba.

 Hezbollah ntiyaretse  ngo bayiraseho kuko na yo yarijajaye  irasa ku butaka bwa Israel aho yahitanye abasirikare bayo babiri nk’uko amakuru abivuga.

Uyu mutwe wa Hezbollah utangaza ko nukomeza  kuraswaho na Israel ko nabo bazabarasa bivuye inyuma kandi ko bishobora kuzabaviramo intambara ikomeye  dore ko uyu mutwe wigamba ko ufite abasirikare benshi kandi batojwe neza babarirwa  mu bihumbi 150,000, bagakurikirwa n’ibisasu  kirimbuzi  na byo bibagirwa mubihumbi  birenga ijana.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Hezbollah yaraye irasa kubutaka bwa Israel ijoro ryose.

Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.

Hezbollah yambariye urugamba Israel irarye iri menge.

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 14:03:23 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hezbollah--yambariye-urugamba-Israel-irarye-iri-menge.php