Hezbollah yambariye urugamba Israel irarye iri menge.
Umutwe ukomeye cyane wa Hezbollah watangaje ko ibitero by’ubutitsa imaze iminsi igabwaho na Israel bishobora kuba inandaro y’intambara ikomeye ishobora guhuriramo impande zombi, uyu mutwe wana vuze ko yaba ari intambara yateza ingaruka zikomeye cyane ku bihugu byose bibarizwa mu Burasira zuba bwo Hagati.
Iyi Hezbollah imaze iminsi ikubitwa umusubirizo ikagabwaho ibisasu biremereye harimo n’ibiturika aho byahitanye abasaga 37 bose, ibi bikaba byarabaye ubwo ibikoresho byabo by’itumanaho (ibyombo) byinjirirwaga, bigategwamo ibiturika byanatumye ababarirwa 37 bahasiga ubuzima, abandi basaga 500 bangiritse amaso yabo mu gihe abarenga 2,700 bakomeretse bikabije.
Israel ntiyigeze ibaha agahenge habe n’aka ntagato kuko yakomeje kubarasaho ikabagabaho ibitero bikomeye cyane by’umwihariko muri Liban n’ahandi, Israel yanatangaje ko yahitanye abayobozi ba Hezbollah bakuru, aya magambo avugwa na Israel yo kuba barishe bamwe mubayobozi bababo bakomeye ababaza cyane uyu mutwe wa Hezbollah na wo ukavuga ko ugomba kubakoma mu nkokora mugihe batemeye ibyo ubasaba.
Hezbollah ntiyaretse ngo bayiraseho kuko na yo yarijajaye irasa ku butaka bwa Israel aho yahitanye abasirikare bayo babiri nk’uko amakuru abivuga.
Uyu mutwe wa Hezbollah utangaza ko nukomeza kuraswaho na Israel ko nabo bazabarasa bivuye inyuma kandi ko bishobora kuzabaviramo intambara ikomeye dore ko uyu mutwe wigamba ko ufite abasirikare benshi kandi batojwe neza babarirwa mu bihumbi 150,000, bagakurikirwa n’ibisasu kirimbuzi na byo bibagirwa mubihumbi birenga ijana.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show