English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel ishobora gutakaza amaboko y’ibihugu  bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.

Ayaltollah Ali Khamenei kaba n’umuyobozi uri mu bavuga rikumvikana  muri Iran yeruye  avuga  ko ibihugu byose  biyobowe Kiyisilamu  ko bigomba guhagarika amasezerano  n’umubano mu by’ubukungu  n’igihugu  cya  Israel  kubera ibikorwa  bidahwitse ikorera abaturage bo muri Palestine.

 

Ni amagambo Ayaltollah Ali Khamenei  yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu  ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Ubumwe bwa  Islam yabereye  I Tehran.

Ayaltollah Ali Khamenei  yerekanye ko  igisirikare cya  Israel kimaze  umwaka urenga  gikora ibyaha  mu gihugu cya Palestine, aho iki gihugu cyashoyeyo  intambara imaze kugwamo abasivile  barenga ibihumbi 41.000 bose barashweho na Israel.

Ayaltollah Ali Khamenei  ati’’ Kugeza ubu Leta ya Israel  ikora ibyaha byeruye , cyane ko itarasa   abasirikare Palestine  ahubwo ikarasa  ku mugaragaro  abaturage basazwe  ba Palestine.’’

Uyu muyobozi Ayaltollah Ali Khamenei   yasabye  ibihugu byose  bigendera ku mahame  ya Kiyisilamu guca umubano bari bafitanye n’igihugu  cya Israel mu maguru mashya.

Yagize ati’’ Tugomba  gutera intambwe  ya mbere   yo gusakaza  ubumwe  mu  bihugu  byacu bigendera  ku mahame y’idini rya Kiyisilamu kugira ngo  tubigereho  nuko   tugomba guca   umubano n’igihugu cya Israel  cyigaruriye  ubutaka bwa Palestine .’’

Intambara ikomeye  cyane ihanganishije  Israel na Hamas  yatangiye  tariki ya 7 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero kidasazwe  Hamas  yagabye kuri Israel  cyahitanye  ababarirwa  1100 abandi basaga 250 baburirwa  irengero.

 

 Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Israel na Hamas: Agahenge gashya gatanga icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwo hagati.

Impamvu zishobora gutuma abasore n'inkumi batinda gushaka ngo bubake umuryango.

Irushanwa rya CHAN 2024 rishobora kwigizwa inyuma kubera ibitaranozwa.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-22 10:14:23 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-ishobora-gutakaza-amaboko-yibihugu--bigendera-ku-mahame-ya-Kiyisilamu.php