English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda virusi ya Marburg imaze kwisasira abantu 13.

MINISANTE yatangaje imibare mishya y’ukuntu, Marburg ihagaze mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024 umuntu umwe yishwe na virusi ya Marburg,  bituma umubare w’abantu  bamaze  kwicwa nayo wiyongera, ubu abamaze kwitaba Imana bose ni 13 mu Rwanda.

Abandi bantu babiri banduye Marburg babonetse mu bipimo 268 byafashwe, umubare w’abamaze kugaragaraho Marburg bose hamwe baba 58.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri abandi bantu bane bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 12, naho abakirimo kuvurwa ni 33.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Ishusho igaragaza uko imibare y’indwara ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze.

MINISANTE yatangaje imibare mishya igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-08 20:56:34 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-virusi-ya-Marburg-imaze-kwisasira-abantu-13.php