English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana  bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda  bahawe imbabazi.

Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda na CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, bari mu bagororwa bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, yemeje Iteka Perezida n’irya Minisitiri, atanga izi mbabazi zahawe abarimo aba bagize imyanya mu nzego Nkuru z’Igihugu.

Ingingo ya 3 y’Imyanzuro y’iyi Nama y’Abaminisitiri, igira iti “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’Inkiko, n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bakatiwe n’Inkiko.”

Iri teka rya Perezida ritanga imbabazi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, rinagaragaza abagororwa abagororwa bahawe imbabazi barimo Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Emmanuel Gasana.

Bamporiki Edouard yari agiye kuzuza imyaka ibiri afunzwe, kuko muri Mutarama 2023 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, aho iki gihano cyari cyavuye mu rubanza rw’ubujurire bwe nyuma yuko muri Nzeri 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Uyu wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Ni nyuma yuko yashinjwaga kwaka indonke ya miliyoni 10 Frw umushoramari Gatera Norbert mu bikorwa bye byo by’ubucuruzi muri ishoramari rya Romantic Garden.

Naho CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, muri Mata uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare  rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 36 Frw.

Yari yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, gishingiye ku kuba yarayobereje umushinga wo kuhira mu bikorwa bye nyamara byari bigamije inyungu rusange.



Izindi nkuru wasoma

Icyamamare muri sinema Idrissa Akuna Elba OBE ari mu nzira zogushinga imizi muri Afurika.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Senateri Uwera Pélagie yongeye gusekerwa n’amahirwe atorerwa kuba muri Sena ya PAP.

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 08:57:27 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bamporiki-Edouard-na-CG-Rtd-Gasana--bigeze-kuba-muri-Guverinoma-yu-Rwanda--bahawe-imbabazi.php