English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mombasa: Hatangiye ubugenzuzi nyuma y’imfu z’abantu 4 bazize indwara itaramenyekana

Mu gace ka Mombasa, mu burasirazuba bwa Kenya, haravugwa imfu z’abantu bane bishwe n’indwara itaramenyekana neza, ibintu byatumye inzego z’ubuzima zitangira gukora iperereza ryimbitse hagamijwe kumenya icyaba cyayiteye no gufasha abaturage kubona ibisobanuro byizewe.

Umurwayi wa mbere yitabye Imana ku itariki 9 Nyakanga 2025, ari umukecuru w’imyaka 91, akurikirwa n’abandi bagabo batatu bari hagati y’imyaka 55 na 69. Bose bagaragaje ibimenyetso bihuriweho nko kubyimba k’umubiri, ibiheri binini ku ruhu, hamwe n’uruhu rusohora ibisebe bisa n’ibirimo amazi.

Abaturage bavuga ko ibyo bimenyetso bidakunze kuboneka ku ndwara basanzwe bazi, bituma havuka impungenge. Gusa, kugeza ubu, nta bimenyetso byerekana ko indwara yakwiriye ku buryo buteye inkeke.

Ubuyobozi bwa Kawunti ya Mombasa bwatangaje ko bwamaze kohereza itsinda ry’inzobere mu by’ubuzima ku bufatanye n’abahanga bo mu bitaro bikuru bya Coast General Hospital, aho hatangiye gufatwa ibizamini ku bantu bagaragaza ibimenyetso nk’ibyo. Imirambo nayo iri gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye izo mpfu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyo kawunti, basabye abaturage gukomeza kuba maso, ariko birinda panike: “Turakomeza gukora iperereza mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo. Nta mpamvu yo kugira ubwoba. Turasaba abaturage gukurikiza inama z’ubuzima zisanzwe, kwita ku isuku, no kwihutira kwa muganga igihe bagize icyo bakeka.”

Hari kandi igitekerezo cy’uko umwuka uhumanye ushobora kuba waragize uruhare muri ibyo bibazo, cyane ko hari inganda zikorera hafi y’aho abantu bapfuye. Ubuyobozi burasaba abaturage gutegereza ibisubizo by’ubusesenguzi mu mutuzo, kuko kugeza ubu nta cyemezo gifatika kirafatwa.



Izindi nkuru wasoma

Mombasa: Hatangiye ubugenzuzi nyuma y’imfu z’abantu 4 bazize indwara itaramenyekana

Indwara yaramushegeshe cyane Avugwa ku mukinnyi w’igihanganjye wa Real Madrid

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-07-18 09:32:43 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mombasa-Hatangiye-ubugenzuzi-nyuma-yimfu-zabantu-4-bazize-indwara-itaramenyekana.php