English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gaza: Abana 12,000 Bari mu Kaga ko Gupfa Bazize inzara 

Mu misozi y’inkambi z’abahungiye intambara muri Gaza, amajwi y’abana atakamba aherekejwe n’ikiragano cy’inzara cyabaye nk’icyanditswe mu buryo butazimangana ku mitima y'ababyeyi bari kubona abana babo bapfa umusubirizo. Mu mezi atandatu gusa, umubare w’abana bafite imirire mibi ikabije wazamutse ku buryo budasanzwe.

Muri Gashyantare uyu mwaka, abana 2,068 nibo bari bamaze kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Muri Kamena, uwo mubare wiyongereyeho inshuro eshatu. Kuri ubu, nk’uko Ikigo cy’Isi cyita ku Buzima (WHO) kibitangaza, abana hafi 12,000 bari munsi y’imyaka itanu barwaye imirire mibi ikabije , iyi mibare yo hejuru cyane yabonetse mu kwezi kumwe kuva intambara yatangira.

Dr. Lina Hamdan, umuganga wita ku bana mu gace ka Rafah ati “Buri munsi, abana barenga ijana binjira mu mavuriro bafite inzara iteye ubwoba, Abenshi bafite ibiro biri hasi cyane ku rugero rw’ubuzima bwabo, abandi bafite isesemi n’uruhu rucikagurika hari n'abagera badashobora no kuvuga kubera imbaraga nke.”

Raporo ya UNICEF yerekana ko mu kwezi kwa Gicurasi honyine, abana 5,119 bavuwe indwara y’imirire mibi, harimo 636 bari mu rwego rukabije (SAM), bakeneye Plumpy’Nut, amazi meza, n’ubuvuzi bwihutirwa. Kuva muri Gashyantare kugeza Gicurasi, abana 16,736 bamaze gufashwa, bivuze ko ari impuzandengo y’abana 112 ku munsi.

Catherine Russell, Umuyobozi Mukuru wa UNICEF avuga ko bo nk'umuryango utabara abari mu kaga bafite ubushobozi bwo gufasha abantu bo muri Gaza gusa bakabura uburyo bwo kugeza ubufasha muri ibyo bice.

Ati“Dufite ibikoresho byo gukiza ubuzima, dufite ubumenyi, ariko nta buryo bwo kubigeza ku babikeneye. Ni nko kureba umwana arimo kuzima mu maso yawe kandi ufite igisubizo mu ntoki ariko kikabura inzira yo kugera kuri we."

Ibigo by’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF, WFP na WHO bisaba ibintu bibiri by’ingenzi: gufungura inzira z’ubufasha ku bwinshi kandi mu mutekano, no gushyiraho agahenge  kugira ngo ubufasha bugere ku bana bose bugaragara ko bari mu kaga.

Mu gihe amafoto y’abana bafite amaso yijimye, inda zabyimbye, n’amaboko asa nk’imiyenzi ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga, isi ihatirwa guhitamo hagati yo kurokora abo bana cyabga gukomeza kurebera mu gihe ubuzima bwabo buri kubacika.

Nk’uko minisiteri y’ubuzima ya Gaza ibivuga, kugeza tariki ya 9 Kanama 2025, abantu 61,369 bamaze gupfa  kuva intambara yatangira tariki ya 7 Ukwakira 2023 .



Izindi nkuru wasoma

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Gaza: Abana 12,000 Bari mu Kaga ko Gupfa Bazize inzara

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-11 21:10:28 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gaza-Abana-12000-Bari-mu-Kaga-ko-Gupfa-Bazize-inzara-.php