Rubavu: Imiryango 120 yahawe ubwiherero bugezweho n’ubukarabiro nyuma y’ingaruka z’ibiza
Imiryango 120 yo mu karere ka Rubavu yagizweho ingaruka n’ibiza byo mu mwaka wa 2023, yahawe ubwiherero bugezweho ndetse n’uburyo bwo gukaraba intoki bwa kandagirukarabe, hagamijwe gukumira indwara ziterwa n’isuku nke.
Ibi bikorwa byubatswe mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero, ku nkunga y’Ambasade y’u Buyapani ibinyujije mu muryango Hand in Hand for Development. Byatashywe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bushimangira ko bugamije gufasha abaturage kongera kugira imibereho myiza nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byaturutse ku mugezi wa Sebeya n’inkangu z’aho.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abahawe ubu bufasha kubufata neza, anibutsa ko bitagomba gufatwa nk’inkunga izahoraho.
Yagize ati “Twubatse ubwiherero 120 bukoresha amazi, bwubakishijwe isima kubera ubutaka bw’amakoro. Twanabahaye uburyo bugezweho bwo gukaraba intoki. Turabasaba kubibungabunga kuko guhora dutanga ubufasha si ko byakomeza, ahubwo tugomba guharanira kwigira.”
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batabaye abaturage mu gihe cy’ibiza, bakabubakira ibikorwaremezo bizabafasha kwirinda indwara, by’umwihariko izituruka ku mwanda.
Abaturage bahawe ubu bufasha bashimye Leta n’abaterankunga babatekerejeho mu gihe bari babayeho mu buzima bubi. Irankunda Victor, umwe muri bo, yavuze ko mbere y’iyo nkunga bakoreshaga ubwiherero bwa rusange, rimwe na rimwe bakabura n’aho bajya.
Yagize ati “Twahuye n’ibiza by’umugezi wa Sebeya waturutse hasi ugasenya inzu zacu n’imisarane. Hari ubwo umudugudu wose twakoreshaga ubwiherero bumwe. Leta idufitiye urukundo yatuzaniye abaterankunga batwubakira ubwiherero bugezweho, turabashimira cyane.”
Na ho Tuyishimire Chantal, yavuze ko byageze aho bajya kwiherera mu bihuru kubera kubura ubwiherero, ariko ubu bakaba bishimira imibereho mishya bahawe.
Yagize ati “Umusarane wanjye warasenyutse. Twaratiraga bagenzi bacu ubwiherero rimwe na rimwe tugahurira aho rimwe na rimwe bikaba ikibazo. Ariko ubu ndashimira Imana n’abaduhaye ubu bufasha kuko bidukuye mu kaga.”
Ibiza byo muri Gicurasi 2023, byashegeshe akarere ka Rubavu cyane, by’umwihariko ahaturiye umugezi wa Sebeya. Byaguyemo abantu 28, abandi 50 barakomereka, ndetse inzu 1,621 zirasenyuka burundu, 1,758 zangirika igice, na 1,629 zigasigara mu manegeka zigomba kwimurwa.
Iyi nkunga y’ubwiherero n’ubukarabiro ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza gufasha abaturage kwiyubaka no kugira imibereho isukuye, mu gihe ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo birambye.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show