English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuye imuzi ku kibazo cya konti ye ya Instagram yibwe.

Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, yavuze ko konti ye ya Instagram yibwe, nyuma yuko hari uyikoresheje abwirana amagambo y’urukundo n’umuherwe wo muri Tanzanzia.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 ni bwo hagiye hanze aya makuru yatumye hari abakeka ko Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yaba ari mu rukundo n’umuherwe Lugumi Saidi Hamad.

Aya makuru yazamuwe n’ubutumwa bw’amagambo y’urukundo yatambukaga kuri Konti z’aba bombi, bwo gusubizanyaga, aho ubwavaga kuri konti y’umwe bwashimiraga uyu mukobwa ko yamukunze, undi na we akamubwira ko yamaze kumwimariramo.

Mu butumwa bigaraga ko bwanditswe kuri Konti y’uyu muherwe atanga igitekerezo ku ifoto ya Miss Jolly, bugira buti “Iteka ryose uhora uri mwiza, kandi ndagushimira kuba warankunze.”

Mu butumwa bwaturutse kuri Konti ya Miss Jolly busubiza ubu bwa Lugumi Saidi Hamad, ubwo kuri Konti ya Jolly bwagiraga buti “Namaze kuba uwawe.” Bugasozwa n’akarangabyiyumviro k’umutima gasobanura urukundo.

Nyuma y’ibi, Miss Jolly yanyujije ubutumwa kuri Konti y’Urubuga Nkoranyambaga rwa X, avuga ko konti ye ya Instagram yibwe, bito ko abantu badakwiye guha agaciro ibiri kunyuzwaho.

Ati “Yemwe bantu banjye. Ndagira ngo mbamenyeshe ko Instagram yanjye yinjiriwe [hacked]. Ndabasabye ntimuhe agaciro ubutumwa n’ibitekerezo biri kuyitangirwaho.”

Mutesi Jolly Yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, akaba yarize amashuri ye yi ncuke n'abanza mu gihugu cya Uganda akaba ari naho yavukiye.

Umwaka wa gatandatu we w'amashuri abanza yawize mu Rwanda ku kigo cya Remera Academy.

Mutesi Jolly wambaye ikamba ry'ubwiza nk'umukobwa wahize abandi mu bwiza umuco ndetse n'ubwenge umwe muri ba nyampinga bazwiho kugira ibitekerezo cyane kandi bakabishyira mubikorwa niwe kandi wagaruye irushanwa rya Miss East Africa ritaherukaga gututumba.

Uyu mukobwa akaba yarashyizemomo imbaraga uko ashoboye kandi byatanze umusaruro kuko ryaje kwegukanwa n'umunyarwandakazi Shanitah muri 2021.

Ibyo birori byakataraboneka byabereye mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzaniya ahitwa Milimani cityhall.



Izindi nkuru wasoma

Twinjirane mu Cyumba cya Rap: Riderman yavuye ku rubyiniro abafana batanyuzwe, Tuff Gang bite?

Miss Jolly wabaye Miss w’u Rwanda yavuye imuzi ku kibazo cya konti ye ya Instagram yibwe.

Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-11 08:29:13 CAT
Yasuwe: 10


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miss-Jolly-wabaye-Miss-wu-Rwanda-yavuye-imuzi-ku-kibazo-cya-konti-ye-ya-Instagram-yibwe.php