English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu araburira Libani 'kurimbuka nka Gaza'.

Minisitiri w’intebe wa Israel yasabye abaturage ba Libani kwirukana umutwe wa Hezbollah  ku butaka bwabo.

Ku wa kabiri ingabo za Israel zagabye igitero kuri Hezbollah ndetse zohereza izindi ngabo nyinshi mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Libani.

Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko mu masaha 24 ashize abantu 36 bapfiriye mu bitero bagabweho na  Israel abandi 150 barakomereka.

Hagati aho, Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi yerekeza ku cyambu cya Israel cya Haifa, bikomeretsa abantu 12.

Netanyahu akoresheje uburyo bw’amashusho yabwiye abaturage ba Libani ko aruko bakwirukana umutwe wa Hezbollah ku butaka bwabo.

Ati  "Ufite amahirwe yo gukiza Libani mbere yuko igwa mu myenge y'intambara ndende izaganisha ku kurimbuka n'imibabaro nk'uko tubibona i Gaza.’’Ndababwiye, baturage ba Libani kura Hezbollah mu  igihugu cyawe kugira ngo iyi ntambara irangire."

Netanyahu yavuze kandi ko ingabo za Israel zishe uwasimbuye uwahoze ari umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, ariko IDF yaje kuvuga ko idashobora kwemeza urupfu rwa Hashem Safieddine.

Imirwano yakajije umurego ubwo  Hezbollah yarasaga ibisasu bya roketi mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo gushyigikira Abanyapalestine ku ya 8 Ukwakira 2023.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.

Menya unasobanukirwe: Dr. Patrice Mugenzi na Dr. Mark Bagabe bagizwe Abaminisitiri ni bantu ki?

Ingabo za Israel zagabye ibitero kuri Libani bihitana 51, abarenga 174 barakomereka.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu araburira Libani 'kurimbuka nka Gaza'.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-09 08:48:53 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wintebe-wa-Israel-Netanyahu-araburira-Libani-kurimbuka-nka-Gaza.php