Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu araburira Libani 'kurimbuka nka Gaza'.
Minisitiri w’intebe wa Israel yasabye abaturage ba Libani kwirukana umutwe wa Hezbollah ku butaka bwabo.
Ku wa kabiri ingabo za Israel zagabye igitero kuri Hezbollah ndetse zohereza izindi ngabo nyinshi mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Libani.
Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko mu masaha 24 ashize abantu 36 bapfiriye mu bitero bagabweho na Israel abandi 150 barakomereka.
Hagati aho, Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi yerekeza ku cyambu cya Israel cya Haifa, bikomeretsa abantu 12.
Netanyahu akoresheje uburyo bw’amashusho yabwiye abaturage ba Libani ko aruko bakwirukana umutwe wa Hezbollah ku butaka bwabo.
Ati "Ufite amahirwe yo gukiza Libani mbere yuko igwa mu myenge y'intambara ndende izaganisha ku kurimbuka n'imibabaro nk'uko tubibona i Gaza.’’Ndababwiye, baturage ba Libani kura Hezbollah mu igihugu cyawe kugira ngo iyi ntambara irangire."
Netanyahu yavuze kandi ko ingabo za Israel zishe uwasimbuye uwahoze ari umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, ariko IDF yaje kuvuga ko idashobora kwemeza urupfu rwa Hashem Safieddine.
Imirwano yakajije umurego ubwo Hezbollah yarasaga ibisasu bya roketi mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo gushyigikira Abanyapalestine ku ya 8 Ukwakira 2023.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show