English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya unasobanukirwe: Dr. Patrice Mugenzi  na Dr. Mark Bagabe bagizwe Abaminisitiri ni bantu ki?

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, mu gihe Dr. Mark Bagabe Cyubahiro yagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?

Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu. Afite kandi uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.

Amashuri yize n’aho yayize.

Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu micungire y’ibigo; Ubukungu; n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Dr. Mugenzi asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu ugushyingo 2022 ubwo yasimburaga Gatabazi Jean Marie Vianney.

Naho Dr.Mark Cyubahiro Bagabe we ni muntu ki?

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubugenzuzi, amarushanwa n’ubwiza bw’ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yayoboye kandi ibigo bitandukanye bya Leta birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi no mu micungire y’ubuziranenge.

Ikindi yakoze nuko yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi no mu kubaka urwego rw’ubuziranenge muri Afurika.

Amashuri yize n’aho yayize.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe asimbuye Hon.Dr. Musafiri Ildephonse wari asanzwe ayobora iyi Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Werurwe 2023.



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Menya unasobanukirwe: Dr. Patrice Mugenzi na Dr. Mark Bagabe bagizwe Abaminisitiri ni bantu ki?

Abantu 3 nibo bari kuvurwa virusi ya Marburg, umwe ya yikize.

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4 igwa ubudahita.

Yahya Sinwar wivuganywe n’ingabo za Israel yari muntu ki? Menya byinshi birambuye ku mateka ye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 12:55:02 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-unasobanukirwe-Dr-Patrice-Mugenzi--na-Dr-Mark-Bagabe-bagizwe-Abaminisitiri-ni-bantu-ki.php