English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe  n’inyeshyamba za Hezbollah.

Mu butumwa Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu amaze kwandika ku rukuta rwe rwa x, avuga ko umutwe wa Hezbollah wagabye igitero ku rugo rwe ukoresheje indege zitagira abapilote(drones), akaba cyari igitero cyari kigamije ku mwivugana we na be bose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 202, nibwo indege zagaragaye mu kirere cya Israel mu gace gaherereyemo urugo rwa Benjamin Netanyahu zikoreye ibisasu biremereye.

Amakuru avuga ko zari drones zirenga ebyiri, ubwo zatangiraga kuraswaho n’igisirikare cya Israel imwe yaguye hafi n’inyubako ya Minisitiri Netanyahu iri ahitwa i Césarée ihita iturika, cyakora ntamuntu waguye muri iryo turika ry’ibisasu byaraswaga kuri drone cyangwa ngo habe hagira ukomereka,  amakuru akomeza avuga ko ibyo byose  byabaye Netanyahu n’umugore we, batari muri ugo rugo nk’uko tubisoma muri Le Figaro.

Mu butumwa Benjamin Netanyahu yanyujije kurubuga rwa x yavuze ko Hezbollah yakoze ikosa ryo gushaka ku muhitana n’umugore we ariko akarusimbuka.

Ati ‘’Iki gitero ntabwo kizatuma njye cyangwa Israel duhagarika intambara ku banzi bacu, kugira ngo ejo habe heza.”

Akomeza agira ati ‘’Iran n’abandi bafasha imitwe nka Hezbollah kwibasira Israel bazabyishyura.’’

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.

Kigali: Ubusambanyi ku karubanda, urugomo n’ibindi ni byo bibera ahazwi nko ku Isi ya 9.

Menya unasobanukirwe: Dr. Patrice Mugenzi na Dr. Mark Bagabe bagizwe Abaminisitiri ni bantu ki?

Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu araburira Libani 'kurimbuka nka Gaza'.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 11:31:06 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urugo-rwa-Minisitiri-wintebe-wa-Israel-Netanyahu-rwavogerewe--ninyeshyamba-za-Hezbollah.php