English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa.

Perezida  Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Imisoro n’Amahooro Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa. Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi u Rwanda na Samoa

Perezida Kagame yageze i Apia muri Samoa aho yitabiriye kandi inama y’Abakuru bibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth. Aho  ari no mubazageza ijambo kubazaba bayitabiriye bose.

Iyi nama ya CHOGM igiye kubera muri Samoa, ni yo ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, ari na bwo Umukuru w’u Rwanda yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango.

Ibikorwa by’iyi Nama iri kubera muri Samoa, byatangiye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira, bikazageza ku ya 26 Ukwakira 2024.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-23 09:08:04 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yagiranye-ibiganiro-na-Minisitiri-wintebe-Afioga-Fiam-Naomi-Mataafa-wa-Samoa.php