English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Mu gihe isoko rishya rya Gisenyi rigeze ku rwego rwa 90% mu mirimo yo kuryubaka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko hari ikintu kimwe cy’ingenzi gikunze kwirengagizwa n’abashoramari, ariko kigira uruhare runini mu gutsura ishoramari rirambye: imiyoborere inoze.

Minisitiri Sebahizi 

Ni mu nama yiswe Rubavu Investment Forum, yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, yahuje abashoramari, abayobozi n’inzego z’ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu. Iyo nama yari igamije gushishikariza abashoramari gushora imari mu bice bitandukanye by’akarere, cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi ugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bukerarugendo n’ubucuruzi.

Minisitiri Sebahizi yagize ati: “Ishoramari si ukurangiza kubaka inyubako nziza gusa. Iyo imiyoborere itanoze, byose bishobora gusenyuka mu kanya gato. Turasaba abashoramari, cyane cyane Rubavu Investment Company iri kubaka isoko rya Gisenyi, gutekereza hakiri kare ku buryo rizacungwa neza kandi rirambye.”

Yibukije ko henshi mu gihugu habayeho ibibazo by’imicungire mibi byaturutse ku bayobozi n’abanyamuryango badafite ubumenyi bukwiye ku micungire y’ibigo.

Minisitiri Sebahizi yakomeje asobanura agira ati “Hari aho usanga koperative cyangwa sosiyete y'abaturage yaragize amahirwe yo kubona ishoramari, ariko abayigize ntibamenye uko bikorwa buri munsi. Ibyo ni byo bibyara umwuka mubi, amakimbirane n’ihomba.

Isoko rya Gisenyi rigeze ku musozo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa, yatangaje ko isoko rishya rizaba ryuzuye mu kwezi gutaha, rikazaba rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi benshi.

Ati “Turateganya ko mu kwezi gutaha imirimo izaba yarangiye, ku buryo rizahita ritangira gukoreshwa. Ubu ibikorwa by’inyuma biri gusozwa.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Uko isoko rya Gisenyi rigiye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 14 y’amacenga (Amafoto)

Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera afungiwe mu murwa wa Kinshasa

Yasize ifoto yanditseho ‘RIP’ mbere yo gupfira mu giti: Uko urupfu rwa Clement rwashenguye bensh

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-22 14:15:03 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Icyo-Minisitiri-Sebahizi-yaburiye-abashoramari-mbere-yuko-isoko-rinini-rifungurwa.php