English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa nyuma y’impanduka yawubereyemo y’imodoka yawuguyemo ikawufunga.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 nk’uko tubikesha ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego.

Uyu muhanda wabaye ufunzwe bitewe n’impanuka yabereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ahakunze kunyura imodoka zerecyeza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, umuhanda Kigali-Gakenke utari nyabagendwa muri aka kanya.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kumenyesha abakoresha uyu muhanda ko bakwiye kwihangana mu gihe hari gukorwa imirimo yo gukura iyi kamyo yaguye muri uyu muhanda.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Icyumweru kibanza cyose cy’ukwezi kwa Nyakanga ni ikiruhuko ku bakozi ba Leta

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-18 14:06:32 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-yatangaje-ko-umuhanda-KigaliGakenKe-ubu-nturi-nyabagendwa.php