Minisitiri Dr.Utumatwishima yahaswe ibibazo n’abihebeye ‘Big Energy’.
Mu minsi mike ishize Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye bakoresha imvugo ya ‘Big Energy’ y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, abasaba guca ukubiri na yo yanatangaje ko nihatagira igikorwa hashobora kuzavamo agatsiko kabi.
Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranya mbga zitandukanye ziganjemo urubuga rwa X, hagaragaye amashusho ya Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah agira inama zitandukanye urubyiruko arusaba kujyendera kure ibyatuma bisanga mu dutsiko tw’ibyaha.
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakomoje ku itsinda ‘Big Energy’ rimaze igihe rigarukwaho, asaba urubyiruko n’abandi muri rusange kutajyendera mu kigare cyo gushyigikira iri tsinda,
Ati’’Buriya ibintu bitangira byitwa Big Energy, bigatangira mubona ari agatsiko gato, bikarangira bivuyemo ikintu kinini,bikarangira wabyinjiyemo cyane kuburyo utabasha kubyikuramo,mbese bikarangira mukoze ishyano.’’
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yifashishije amashusho yatangiwemo ubu butumwa yahakanye yivuye inyuma ko ‘Big Energy’ atari agatsiko nk’uko gafatwa.
Yago yanyomoje Mminisitiri ndetseanatangaza ubutumwa bugamije gukosora ibyavuzwe na we, ati’’BwanaMinisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye ntabwo ari agatsiko nku’uko mubibwiye urubyiruko ndetse n’abandi bose muri rusange.’’
Minisitiri Utumatwishima nawe ntiyaripfanye yahise asubiza yago ati’’Ndagushimiye Yago. Gukosora kwawe kumvikanye. Niba hari abafanabawe bashaka kumenya ibyo nababwira bagakosora reka tubipange.’’
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakomeje yakomeje yibutsa Yago ko na we ubwe yigeze kumutera ingabo mu bitugu mu bikorwa bye, ariko ko atabura gukosora ibyo yaba yaratandukiyemo.
Benshi batanze ibitekerezo kuri ibi byose, berekanye aho bahagaze, barimo abamaganira kure Big Energy ndetse n’abayishyigikiye.
Uwitwa Migambi Jean yagize ati’’Yago ni inshuti yanjye, gusa Big Energy n’ibisanzwe ariko nyuma yo kuboana Bruce Melody uburyo bamwibasiye ari Stage, rwose Big Energy muyitoze kuba Positive ntakwibasira abantu.’’
Uwitwa Igifaru Kumurimo nawe niyaripfanye,yanditse kuri X ati’’Minisitiri rwose humura, ntugire ikibazo wowe n’abandi ntimwumve ko hari uwo twakwemerera ko anyura muri uyu mutaka wa Big Energy ngo akorere amabi, u Rwanda rwatwibarutse ,ikindi kandi mwibuke ko mu twigisha kudatega agahanga mu gihe turenganywa.’’
Kurundi ruhande umukunzi wa Yago akaba anamushyigikiye, yagize ati’’ Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ,abakunzi ba
Louise Mushikiwabo, bitwa ABA CHOU, Abakunzi ba Bruce melody bitwa IBITANGAZA , Abakunzi ba Riderman bitwa IBISUMIZI Abakunzi ba Tuff gung bitwa ABA TUFF, Abakunzi ba Yago bitwa BIG ENERGY, Abakunzi ba Platin na TMS bitwaga INDATWA, none ikibazo ni Big energy?
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show